Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Gatenga:Rev.Munongo Stephano yahujwe n’ubuyobozi bukuru bwa ADEPR n’abandi bavugabutumwa mu giterane "Ongera ubeho Special Week"

Ubwanditsi , 5 months ago

Itorero rya ADEPR Paruwasi ya Gatenga k’umudugudu wa Gatenga bongeye gutegura igiterane cy’amasengesho y’ imbaraga azamara iminsi 7 yiswe “Ongera Ubeho “ ,muri iki giterane batumiyemo abakozi b’Imana bakunzwe barimo Rev.Monongo Stephano kuva muri RDC ,Rev.Karuranga Ephreum na Rev.Karangwa John bayobora ADEPR hamwe na Rev.Masumbuko Josue n’abandi benshi.

Iki giterane cy’amasengesho kizatangira kuwa mbere w’italiki 17 asozwe ku cyumweru Taliki ya 24 Gashyantare 2019 akaba ateguwe mu rwego rwo gusangira amata y’ umwuka ngo itorero ryongera ryakire guhemburwa n’ Imana,akazajya aba buri Saa 18:00 Kugeza 21:00 z’umugoroba(18h:00-21h00).

Ev.Cyprien Hakizimana ,umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’amasengesho ku mudugudu wa Gatenga mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA.COM yavuzeko iki giterane cy’amasengesho muri uyu mwaka wa 2019 bagihaye intego yanditse muri Ezira 8:21,23(Maze ntegekera kwiyiriza ubusa aho ngaho kuri uwo mugezi Ahava, kugira ngo twicishe bugufi imbere y’Imana yacu, ngo tuyiyoboze inzira idutunganiye twebwe n’abana bacu bato n’ibintu byacu byose,Nuko twiyiriza ubusa, dusaba Imana yacu tuyinginga yemera kutwumvira.


Ev.Cyprien Hakizimana umuyobozi w’amasengesho kuri ADEPR Gatenga

Ati:"Muri aya masengesho tuzaba dusenga Imana tuyisaba ngo itwumvire yumve amasengesho yacu kandi ikomeze iturindire igihugu ,itorero ndetse isubize n’ibyifuzo umuntu azazana ku giti cye doreko tuzaba turi kumwe n’amatsinda y’amasengesho nk’Urumuri,Ipfundo ry’amahoro ,aturutse hirya no hino mu gihugu bityo ntawuhejwe mw’ibyo bihe byiza kandi kuzinduka bigufasha kubona umwanya wo kwcara"

Aya masengesho azabonekamo abakozi b’Imana batandukanye barimo Rev.Monongo Stephano kuva muri RDC,uyu akaba ari umuvugabutumwa mpuzamahanga uzwiho kugira ijambo rihembura ,rikebura imitima y’abamwumva hazaba kandi hari Rev.Karuranga Ephreum na Rev.Karangwa John bayobora ADEPR ndetse n’ubuyobozi bwa ADEPR mu mujyi wa Kigali hamwe na Rev.Masumbuko Josue umushumba wa ADEPR mu karere ka Kicukiro ,Rev.Nkejumugabe Narcisse umushumba wa ADEPR Paruwasi ya Gatenga ,Pastor Nsabimana Phillippe umuyobozi w’umudugudu wa Gatenga,Ev.Hakizimana Cyprien n’abandi benshi.

Iki giterane kandi kizitabirwa n’amakorali atandukanye akorera umurimo w’Imana aha mu Gatenga nka Holy Nation,Ukuboko kw’Iburyo ,Nyota Alphagiri,Beura ,Elayo hamwe n’izizaturuka ahandi nka Siloam yo ku Karambo,Iriba ya Kicukiro Shell ,Rangurura ya ADEPR Biryogo hamwe n’umuhanzi Innocent(Biva muri uyu mwuga).


Rev.Munongo Stephano azagera mu Rwanda kuwa mbere atangirane n’aya masengesho

Umuvugizi wa ADEPR n’umwungirije bazabwiriza mu giterane "Ongera ubeho Special Week 2019"


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO