Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Gasabo: Rev. Butera Celestin yasobanuye umusaruro wavuye mu bukene bwa Yesu Kristo

Ubwanditsi , 19 February

Mu rugendo rwo gusura ama paruwasi agize ADEPR Itorero ry’Akarere rya Gasabo abereye umushumba, Rev Butera Celestin kumunsi wo kucyumweru yashimangiye ko umusaruro ukomeye wavuye mubukene bwa Kristo wabaye ubutunzi bukomeye kubamwizeye kuko bakijijwe ibyaha.


Rev Butera Celestin umushumba w’itorero ry’akarere ka Gasabo

Mu ijambo ry’Imana yigishije ku cyumweru cyo kuwa 17 Gashyantare 2019 ubwo yasuraga Paruwasi ya Rusororo, Umudugudu wa Kabuga Ville ari naho hari ikicaro cya ADEPR Itorero ry’Akarere rya Gasabo; yavuze ko ukwiyoroshya kwa Yesu ari nabyo byatumye atwunga n’Imana byavuyemo umusaruro ukomeye we afata nk’ubutunzi bw’agaciro gakomeye umukristo wese afite muri iki gihe (2Abakorinto 8:9, Yohana 10:10).

Yagize ati: “Mu gihe Yesu yari mu isi yambaraga rugabire imwe,ikanzu imwe ndetse yagendeshaga ibirenge bishatse kuvuga ko mubijyanye n’ubutunzi bw’isi yari umukene gusa igitangaje kandi gishimishije uwamwakiriye wese nuko ubwo bukene bukabije bwavuyemo ubutunzi bw’igiciro kinini ari nayo mpamvu turi mumudendezo.”

Rev Butera Celestin akomeza ashishsikariza abakristo guha agaciro uguca bugufi kwa Yesu wemeye kwambara isoni ukugirango babone icyubahiro.

Uyu mushumba wahawe kuyobora itorero ry’Akarere rya Gasabo mumpera z’umwaka ushize wa 2018, ari muri gahunda yo kuzenguruka amaparuwasi yose agize ako karere aho kuri iki cyumweru yari yasuye Paruwasi ya Rusororo.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO