Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Gasabo: Getsemani Ministries yasangiye noheli n’abatishoboye ibaha ibiribwa n’ibikoresho by’isuku (Amafoto)

Akayezu Jean de Dieu , 1 month ago

Umuryango w’ivugabutumwa wa Getsemani Gospel Ministries, wifatanyije n’abaturage batishoboye bo mu Kagari ka Gasanze mu Murenge wa Rusororo Akarere ka Gasabo mu gusangira ibyishimo bya Noheli ibagenera ibiribwa n’ibikoresho by’isuku.

Iki gikorwa cyo gufasha abatishoboye cyahujwe n’ivugabutumwa cyabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu Gatanu tariki 20 Ukuboza 2019, cyitabirwa n’abasaga 300 baturutse mu midugudu itandukanye y’Akagari ka Gasagara.

Abafashijwe bahawe ibiribwa birimo umuceri, isukari, akawunga n’ibikoresho by’isuku birimo amasabune n’amavuta yo kwisiga.

Mugurisuka Petronille wafashijwe yavuze ko yari umuntu waheranwe n’agahinda kubera ko yabuze abantu bamusengera none yishimiye ko bamusengeye bakanamuha ibikoresho.

Yagize ati “Nari umuntu wihebye waheranwe n’agahinda, mba mi midugudu y’abatishoboye ntabwo nari nziko hari umuntu wantekereza, nari narabuze n’abantu baza kunsengera. Ibi bintu bampaye nabyakiriye ariko nakira na Yesu mu mutima wanjye.”

Umuyobozi wa Getseman Ministries, Pasiteri Nyirishema Gabriel yavuze ko Imana yabahamagariye kuyikorera no gufasha abantu bayo guhinduka ari nayo mpamvu bateguye iri vugabutumwa rishingiye ku magambo agaragara mu gitabo cy’Imigani 28:27

Yagize ati “Haravuga ngo uha abakene ntazakena, ariko ubirengagiza azahaga imivumo myinshi. Dushingiye ku buhamya bw’ibyo Imana yadukoreye, aho yadukuye bamwe bari mu buzima bugoye babaye ku muhanda barya nabi batabwa n’ababyeyi ariko uyu munsi ni abakozi b’Imana.”

Yavuze kandi ko babazaniye ibiribwa n’ibikoresho by’isuku mu rwego rwo gusangira nabo iminsi mikuru by’umwihariko Noheli.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gasanze, Ntirenganya Elyse yabwiye IYOBOKAMANA ko bishimiye ubufasha bahawe na Getsemani Ministries ariko kandi byafashije ubuyobozi guha abaturage ubutumwa bubashishikariza kuva mu bibi.

Yagize ati “Icya mbere cyari ugufasha abatishoboye n’ivugabutumwa, ntabwoi ari ubwa mbere Getsemani Ministries idufasha muri byinshi ariko iki giterane cy’uyu munsi twafashijwemo na badufashirije abaturage bwaba mu buryo bw’umubiri n’uburyo bw’umwuka.”

Yakomeje agira ati “Ubukangurambaga nk’ubu buvana umuturage mu bibi bumujyana mu byiza. Biradufasha nk’ubuyobozi kuyobora umuturage uzi Imana wakijijwe n’izindi gahunda arazumva.”

Muri iki gikorwa cyayobowe na Pasiteri Numukobwa Fanny, umugore wa Pasiteri Nyirishema, habayeho umuhango wo gusengera no kubwiriza abantu aho bamwe bihannye ibyaha bakira Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza.

Umuryango w’ivugabutumwa wa Getsemani Ministries ukorera i Kabuga mu Murenge wa Rusororo, ukaba uyobowe kuri ubu na Pasiteri Nyirishema. Pasiteri Nyirishema yabaramburiyeho ibiganza nyuma yo kubasengera abenshi bahise bakira Kristo nk’Umwami n’Umukiza

Abayobozi bashyikiriza mituweri uyu musore utari ufite mituweri Umuyobozi w’Umuryango Getsemani Ministries, Pasiteri Nyirishama Gabriel

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gasanze, Ntirenganya Elyse, yashimiye Getsemani Ministries yatekereje abaturage bo muri aka kagari


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO