Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Gakunzi M Willy yashimye urukundo yeretswe atangiza Umuryango ‘Heart of Worship in Action’ mu Rwanda

Editorial , 1 month ago

Umuhanzi Gakunzi Willy Makuza uririmba izo kuramya no guhimbaza Imana akaba n’umuyobozi w’umuryango Heart of Worship in Action Foundation ufasha abatishoboye, yashimiye urukundo abanyarwanda bamweretse ubwo yazaga gutangiza uyu muryango mu gihugu.

Uyu muryango udaharanira inyungu ufite icyicaro muri Canada ariko watangijwe mu Rwanda mu mpera za 2019, ufasha abana b’abakobwa bahohotewe bagaterwa inda bakiri bato urubyiruko n’abagore batishoboye kwiteza imbere n’ibindi.

Igikorwa cyo gutangiza ku mugararo Heart of Worship in Action Foundation cyitabiriwe n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye barimo Minisitiri muri Perezidansi, Uwizeye Judith; Umukuru w’Urwego rw’Imiyoborere, RGB, Dr Usta Kaitesi.

Harimo kandi Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije Ushinzwe Ubukungu n’Imibereho Myiza, Umutoni Gatsinzi Nadine, Pasiteri Aron Ruhimbya n’abandi.

Abacyitabiriye kandi basusurukijwe n’abahanzi bakunzwe mu muziki uhimbaza Imana barimo Aline Gahongayire, Simon Kabera na Ben & Chance, bishimiwe mu bihangano bitandukanye baririmbye.

Mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA, Gakunzi M Willy yavuze ko n’ubwo yari afite umwanya muke wo kumara I Kigali, yashimye uburyo abanyarwanda bamweretse urukundo n’ubufasha mu kumurika uyu muryango.

Kuri ubu uyu muryango urateganya ko mu myaka itanu bazaba bamaze gufasha imiryango isaga 100, byumvikane ko izaba irimo abantu benshi

Gakunzi yagize ati “Icyifuzo cyacu ni ugukura umutima wo kuramya mu ndirimbo tukabishyira mu bikorwa bifatika mu mibereho y’abantu tugahindura ubuzima bwabo.”

“Ikindi ni uko tuzaba twubatse ikigo kirimo aho abantu bahugurirwa, aho bigira imyuga aho abana bazajya bahabwa amahugurwa y’igihe gito, mu myaka itanu turifuza kuzaba tugifite.”

Yavuze ko hari umushinga wundi afatanyije n’abafatanyabikorwa bari gutegura wo kuzajya hakorwa inama ngarukamwaka zose zigaruka ku gukangurira abantu kugira umutima ufasha abatishoboye.

Umuryango Heart of Worship in Action Foundation yatangijwe na Gakunzi Willy ariko washibutse mu bitekerezo by’umugore we Gatera Estelle witabye Imana ku wa 8 Ugushyingo 2018. Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika, Uwizeye Judith, ari mu bayobozi bitabiriye iki gikorwa Umukuru w’Urwego rw’Imiyoborere, RGB, Dr Usta Kaitesi
Aline Gahongayire ari mu bahanzi bakunzwe mu muziki uhimbaza Imana bitabiriye iki gikorwa


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO