Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Gaby Kamanzi uri gutegura alubumu ya kabiri yakoranye indirimbo n’umuhanzi ukomeye muri Uganda

Ubwanditsi , 1 month ago

Umuhanzikazi umaze guhamya ibigwi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda no hanze yaho, Gaby Kamanzi yatangaje ko Imana yamushyizemo umugambi wo gukora alubumu ihuriyeho n’abahanzi mpuzamahanga.

Gaby Kamanzi yatangaje ibi mu gihe kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo yise ‘Mu Mutima’ ari kumwe n’umuhanzi ukomeye muri Uganda, Holy Keane Amooti.

Ni indirimbo ivuga Yesu n’agakiza yahaye abamwemera, inyungu ziba mu kwakira Yesu nk’Umwami n’Umucunguzi w’Ubugingo bw’abizera ndetse n’ibyiza abakorera.

Mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA yavuze ko we na Holy Keane bateguye umushinga wo gukorana indirimbo muri 2014, ubwo bari bahuriye mu Iserukiramuco I Burundi nyuma baza gutegura umushinga w’indirimbo batangiye mu 2017, ariko amashusho bayakora muri uyu mwaka wa 2020.

Ati “Twakomeje gusenga tureka umwuka wera akatuyobora, ni uko byagenze ngo twandike iyi ndirimbo Mu Mutima mubona yasohotse.”

Ni indirimbo ‘Mu Mutima’ ikoze mu njyana ibyinitse [Dancehall], ari nayo uyu muhanzi Holy Keane akunze kuririmbamo. Yakorewe muri Kingdom Rekordz itunganywa na Producer Elisha Nsubuga [Eli Arkhis music].

Gaby Kamanzi avuga kandi ko ari gutegura alubumu ye yakabiri izaba iriho indirimbo zigera muri 14 cyane ko 10 za mbere zo zamaze gutunganywa aho kuri ubu igisigaye ari ukugenda azikorera amashusho.

Yakomeje avuga ko Imana yamubwiye ko iyi alubumu azayikora ariko agafatanya n’abahanzi bo mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba no hanze yaho.

Ati “Maze igihe ndi gukora kuri alubumu yanjye ya kabiri, Imana yanshyizemo gukora alubumu y’Akarere no hanze yaho, rero Imana yanshyizemo gukorana n’abahanzi b’inshuti zanjye barimo abo muri Tanzania, u Burundi, Uganda n’ahandi.”

Gaby Kamanzi avuga ko mu mishanga ashyize imbere harimo gukomeza gukora indirimbo mu buryo bw’amajwi n’amashusho zizaba ziri kuri iyi alubumu ye azamurika muri uyu mwaka.

Reba hano indirimbo nshya ya Gaby Kamanzi


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO