Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Ev Sugira Steven yavuze uko Apostle Mignonne yamubereye umubyeyi mu ivugabutumwa

Akayezu Jean de Dieu , 2 weeks ago

Umuvugabutumwa Sugira Steven umaze kwamamara kubera impano idasanzwe yo kubwiriza Ijambo ry’Imana ndetse akanakoreshwa ibitangaza yavuze umwe mu bashumba afatiraho ikitegererezo muri uyu murimo amazemo imyaka itari mike.

Ev Sugira umaze iminsi mu ivugabutumwa mu bihugu bitandukanye byo mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba yabitangaje mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA kuri uyu wa Kane tariki 30 Mutarama 2020.

Yavuze ko mu murimo we w’ivugabutumwa yahuriyemo n’abakozi b’Imana benshi ndetse bagenda baba inshuti banamufasha mu buryo butandukanye ariko by’umwihariko Apostle Mignonne Alice yagize uruhare rukomeye ku rugendo rwe.

Ev Sugira watangiye gukora umurimo w’Imana agaragara nk’ukiri muto n’ubwo yari afite impano ariko ngo Mignonne niwe wamubonye mbere amubwira ko afite ikintu kinini kimurimo anamubwira umurongo ashobora kunyuzamo impano ye.

Yagize ati “Umuntu ujya kumukunda bitewe n’uruhare yagize mu buzima bwanjye, abantu banzi ubwo natangiraga natangiye ndi muto ndashima Imana ko maze no gukura rero Apostle Migone niwe muntu wafashe impano yanjye ayishyira ku murongo.”

Yakomeje agira ati “Yarambwiye ati ndakureba urimo ikintu cy’Imana gikomeye , urimo ubutunzi bw’Imana hagarara ku musozi wawe ubikore. Nari mfite impano ariko ntarabona umuntu uvumbura ikintu kindimo ngo agihe umurongo, urumva ni umuntu wavumbuye ubutunzi bundimo.”

Ev Sugira yamamaye cyane mu ivugabutumwa hano mu Rwanda nk’umwigisha wabitangiye akiri muto ndetse yigeze no kujya agira ikigisho cyitwaga ‘Imbaraga z’Ijambo rihindura’, cyatambukaga ku gitangazamakuru kimwe hano mu Rwanda. Ev Sugira Steven ari mu bavugabutumwa bakomeye hano mu Rwanda kandi bafite amavuta


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO