Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Ev Sugira Steven yavuze ibice bitatu bigize amateka y’umuntu

Editorial , 5 months ago

Umuvugabutumwa Sugira Steven umaze kwamamara kubera impano idasanzwe yo kubwiriza Ijambo ry’Imana ndetse akanakoreshwa ibitangaza yavuze ko ahantu abantu bari uyu munsi atariho bazaba kuko mu gihe gito Imana izabajyana aho yabateganyirije

Yabigarutseho mu kiganiro ‘Imbaraga z’Ijambo rihindura’ gitambuka ku IYOBOKAMANA TV, gifite umutwe ugira uti ‘Guhura n’umuntu amateka yawe agahinduka’, aho agaragaza abantu barindwi umuntu akeneye mu buzima bwe.

Ev Sugira avuga ko amateka y’umuntu agira ibice bitatu birimo icya mbere y’uko abaho ubwo aba akiri mu bitekerezo by’Imana, igice cy’urugendo rw’ubuzima umuntu ariho ndetse n’ikindi gice cy’aho Imana ikujyanye.

Yakomeje agira ati “ Ndagira ngo nkubwire wowe udukurikiye hari ahantu ariho ugomba kuguma, urwego uriho ntabwo arirwo ugomba kugumaho. Ibyo urimo none ntabwo ariho ugomba kuguma hari aho Imana ikujyanye.”

Ev Sugira yamamaye cyane mu ivugabutumwa hano mu Rwanda nk’umwigisha wabitangiye akiri muto ndetse yigeze no kujya agira ikigisho cyitwaga ‘Imbaraga z’Ijambo rihindura’, kuri ubu iki kiganiro gisigaye gitambuka umunsi ku munsi ku IYOBOKAMANA TV.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO