Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Ev.Ndamukunda Patrick yateguye igiterane cy’iminsi 4 yatumiyemo Bosco Ncuti,Amakorali n’abigisha bakunzwe

Ubwanditsi , 1 month ago

Umunyanakuru Patrick Ndamukunda usanzwe ukora kuri Life Radio (radiyo ya ADEPR ) yateguye igiterane kizamara iminsi kigamije kwerekana Yesu nk’umwuzuro w’ubuhanuzi.

Ev.Ndamukunda Patrick mu kiganiro yagiranye na IYOBOKMANA.COM yavuzeko ateguye iki giterane kubufatanye n’itorero rya ADEPR Muhima bagamije ivugabutumwa ryo kwamamaza inkuru nziza ya Yesu Kristo.


Ev.Ndamukunda Patrick uteguye igiterane gikomeye

Ati:"Mu by’ukuri iki giterane abazakitabira bazahembuka mu buryo bwose kuko kirimo abaririmbyi beza bakunzwe n’abigisha buje ijambo ry’Imana kandi ibyo tuzakora byose tuzabikora mu ntego yo kwerekana Yesu nk’umwuzuro w’ubuhanuzi.

Iki igiterane kizatangira kuwakane tariki 7/3/2019 gisozwe kucyumweru tariki ya 10/3/2019 kizabera ku rusengero rwa ADEPR Muhima munsi yahahoze Gereza ya Kigali.

Insanganyamatsiko y’iki giterane ni Yesu Umwuzuro w’Ubuhanuzi.Bamwe mu bigisha bazagaragara muri iki igiterane harimo Rev Pastor Joshua Masumbuko, EV Nzaramba Jean Paul, EV Justin Hakizimana ndetse Patrick Ndamukunda.

Uretse abigisha hazagaragaramo iki giterane kizaba kirimo n’abahanzi batandukanye kandi bakunzwe nka Bosco Ncuti,Danny Mutabazi,Nice Usanase,Methode n’abandi batandukanye ndetse n’amakorali akomeye nka Korali Hyssop (ADEPR Kiruhura), Korali Sauni adepr Cyahafi, Abakorerayesu adepr Kabale, Chorale Bethesda ADEPR Kayonza.

Mu minsi y’imibyizi kuva kuwakane kizajya gitangira Saa kumi nimwe z’umugoroba kugera saa mbiri za nijoro( 17h00-20h00) naho kuwa gatandatu no ku cyumweru kikazajya gitangira saa munani z’umugoroba(14h00-19h00)

Patrick Ndamukunda yiyongereye Ku rutonde rw’abavugabutumwa bandi b’abanyamakuru nka Kazungu Clever, Justin Hakizimana,Pastor Cleophas Barore,Issa Karinijabo n’abandi batandukanye.


Menya byinshi kuri iki giterane


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO