Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Ev.Kalisa Fred yasobanuye uburyo umwanya wo kuyobora ibitaramo byo guhimbaza Imana awubyaza umusaruro agakora ivugabutumwa


Yanditswe na     Ubwanditsi
1 June 2018 saa 05:47'

Ev.Kalisa Fred umuvugabutumwa bwiza bwa Yesu kristo umaze kumenyekana nk’umwe mubayobozi b’ibitaramo bagezweho kandi babikora neza ari no muri ubu buryo yavuzeko umwanya wo kuyobora ibitaramo byo guhimbaza Imana awubyaza umusaruro agakora ivugabutumwa mu buryo bufatika.

Uyu muvugabutumwa amaze kuyobora bimwe mu bitaramo bikomeye byo kuramya no guhimbaza Imana hano mu Rwanda ,murubyo umuntu yavuga nk;igitaramo cya Herman Worship Team cyabereye muri CLA(Christian Life Assembly) mu mwaka wa 2016,yayoboye kandi igitaramo cya Kingdom of God Ministries cyabereye kuri Serena Hotel muri 2017 ndetse akaba ari nawe urimo kuyobora ibitaramo bizenguruka byateguwe n’umuhanzikazi Aline Gahongayire yise ngo”Ineza Tours”.


Umuvugabutumwa Kalisa Fred yasobanuye uko kuyobora ibitaramo byo guhimbaza ari uburyo bwiza bwo gukora ivugubutumwa

Mu kiganiro IYOBOKAMANA.COM twagiranye na Ev.Kalisa Fred tumubaza uburyo afatanya ivugabutumwa no kuyobora ibitaramo byo kuranya no guhimbaza Imana yavuzeko iyi ari inzira nziza Imana yaharuye yo kurushaho kwagura ivugabutumwa rye kuko uko ayobora ariko acishamo akanabwiriza abantu ijambo ry’Imana nkuko umuhamagaro we uri.

Muri aya magambo Ev.Kalisa Fred yagize ati:”Mbere ya byose ndashimana ko yabonye ko ndumwo kwizerwa ikangabira umurimo wayo wo kubwiriza ubutumwa bwiza ati:”Burya iyo nahawe kuyobora igitaramo cyo guhimbaza Imana mba mbonye umwanya mwiza cyane wo gukora ivugabutumwa kuko uko nyobora nyuzamo umwanya nkabwira abantu ineza y’Imana ,abandi nkabereka inzira iganisha ku gakiza ,urumva rero ko kuyobora ibitaramo mbibyaza umusaruro w’ubutumwa bwiza “.


Ev.Kalisa Fred amaze kuyobora ibitaramo bitandukanye kandi bikomeye

Ev.Kalisa Fred abarizwa mw’itorero rya ADEPR mu rurembo rw’umugi wa Kigali muri Paruwasi ya Rukiri akaba amaze imyaka 14 ari umuvugabutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.