Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Ev Kagame Justin yasubitse igiterane yari yatumiyemo abarimo Gisele Precious na Dan Gakwaya

Editorial , 2 months ago

Umuvugabutumwa ubivanga n’ubuhanzi Kagame Manzi Justin yasubitse igiterane yari yatumiyeho abahanzi barimo Gakwaya M Dan, Gisele Precious n’abandi.

Muri iyi minsi ibikorwa bihuza abantu benshi birimo ibitaramo, amateraniro n’ibindi bikorwa byabaye bisubitswe hirya no hino ku Isi ku mpamvu z’icyorezo cya Coronavirus cyugarije Isi.

Igiterane ngarukamwaka ahera ha ahera cyari kigiye kuba ku nshuro ya gatanu cyari giteganyijwe kuba ku wa 22 Werurwe 2020, kuri Evangelical Restoration Church Kimuhurura.

Mu kiganiro na IYOBOKAMANA, Ev Kagame yavuze ko “Birumvikana gihagaritswe kubera icyorezo kiri mu Rwanda ariko biragoye kongera kugitekerezaho tutaramenya umurongo w’iki Cyorezo.”

Ev Kagame ntiyatangaje niba igitaramo uyu mwaka kizaba ariko avuga ko bakomeje amasengesho no kureba ko Imana yarokora ubwoko bwayo bwugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus.

Ati “Ntabwo tuzi uko ejo hazaba hameze ariko ni ugusenga tureba ko byashira.”
Yakomeje agira ati “Ubutumwa rusange ni uko abantu barushaho kwita ku iherezo kurusha ku itangiriro kuko buri wese aratangira ariko siko bose basoza. Abantu bahumure ariko kandi banasenga birinda icyaha n’igisa nacyo.

Ibi bitaramo byatangiye kuba mu 2015, kuri ubu bikaba byari bibaye ku nshuro ya Gatanu aho kuri iyi nshuro uretse Gisele na Gakwaya cyari cyanatumiwemo umuhanzi Manzi ndetse na MC Issa Noel wari kuzayobora iki giterane.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO