Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Ev.Fred Kalisa yateguye igiterane cyo gukora ivugabutumwa rivanze no gushyigikira abahanzi bakizamuka


Yanditswe na     Ubwanditsi
6 August 2018 saa 07:28'

Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagiye kuba igiterane cyiswe ’Rising Generation Conference’ cyateguwe n’umuryango Disciples Ministries uyoborwa n’umuvugabutumwa Fred Kalisa mu ntego yo gushyigikira abahanzi bakizamuka bagakorerwa indirimbo.


Ev. Fred Kalisa yateguye igiterane cyo gushyigikira abahanzi bakizamuka bagakorerwa indirimbo.

Iki giterane kizaba 12/8/2018 kibere i Kabuga kuri Light church kuva saa cyenda z’amanywa. Hatumiwe abahanzi batandukanye barimo Papa Emile, Kayitana Janvier, Arsene Tuyi, Damascene Kanuma, Eddy Mico, MD, Light Band na Heman worshpteam.

Ev Fred Kalisa yatangaje ko intego y’iki giterane ari ugushyigikira abahanzi bakizamuka bagakorerwa indirimbo. Yagize ati:

Ni igiterane cyateguwe na Evangelist Kalisa Fred uyobora Disciples Ministries cyo gushyigikira abahanzi bakizamuka aho bazabakorera indirimbo cyitwa Rising Generation kikazabera kuri Light Church Kabuga taliki ya 12/8/2018. Ni ku nshuro ya mbere kibaye ariko kikazajya kiba, mu rwego two gushyigikira abahanzi bakizamuka.

Ev Fred Kalisa yakomeje avuga ko yateguye iki gikorwa nyuma yo kubona abahanzi benshi bakizamuka bafite impano mu kuririmba ariko ugasanga nta bushobozi bafite bwo gukora indirimbo muri studio. Ni muri urwo rwego abinyujije muri Disciples Ministries abereye umuyobozi yateguye igikorwa yise ’Rising Generation Conference’ cyo gukusanya inkunga yo gushyigikira abahanzi bakizamuka. Ni ku nshuro ya mbere iki gikorwa kigiye kuba, gusa kizahora kiba.


Ni ku nshuro ya mbere Rising Generation Conference igiye kuba

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.