Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Ethiopiya :Abaturage basaga Miliyoni bakuwe mu byabo n’ivangura ry’amoko n’amadini bijejwe gusubizwa mu byabo


Yanditswe na     Ubwanditsi
10 July 2018 saa 01:00'

Muri Ethiopiya Abaturage bagera kuri miliyoni nibo bamaze kuva mubyabo bahunga itotezwa n’ihohoterwa rishingiye kumoko n’amadini rikomeje kuvugwa muri icyo gihugu.

Iki gihugu cya kabiri mu bituwe n’abaturage benshi k’umugabane w’Africa kandi kikaba kiganjemo amoko menshi atandukanye, kiravugwamo ihohoterwa rishingiye ku moko n’amadini aho amwe mu moko atera andi moko bakabasahura, bakabatwikira amazu ndetse abandi bagafatwa kungufu.

Uyu mwiryane hagati y’abanya etiyopiya watangiye muri Mata uyu mwaka wa 2018 aho uwahoze ari Minisitiri w’intebe muri iki gihugu Hailemariam Desalegn yahatirwaga kweguzwa kubwo gushyigikira abayoboke b’idini ya Islam akabangamira abakrisito.
Iri hohoterwa riri cyane cyane mugace kitwa Gedeo bivugwa ko rishobora guhungabanya ubukungu ndetse n’umutekano w’iki gihugu kuburyo byatuma n’Isi yose ihagurukira gufasha iki gihugu kongera kubona amahoro.

Minisitiri w’intebe Abiy Ahmed wahise afata ubutegetsi muri Mata ubwo uwaruriho yeguzwaga muri gashyantare yijeje abaturage bakuwe mubyabo ko hagiye gufatwa ingamba zikomeye kugirango abahohotera abandi batabwe muri yombi anavugako bagiye gukora ibishoboka byose ngo amahoro yongere agaruke mu gihugu cya Ethiopia.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.