Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Ese koko Umuhanuzi yaba akenewe ku gihugu no mu itorero?

Vincent Nsengiyumva , 1 month ago

Nyuma y’ibiganiro n’impaka zitandukanye ku bijyanye n’abahanuzi nifuje kugira ikindi mbivugaho.

Mbere na mbere tumenye ’Umuhanuzi ni iki?’

Umuhanuzi ni umuntu uvuga ibizabaho, ibiriho n’ibyabaye. Ni umuntu uvuga amakuru akuye mu Isi y’umwuka. Buri dini rigira abo bita abahanuzi cyangwa abajyanama.

Urugero: Idini gakondo ribita abapfumu, andi madini abita abahanuzi cyangwa abajyanama.

Ijambo guhanura bivuga kugira umuntu inama. Mu buzima busanzwe habaho abahanuzi b’ukuri n’abatari ab’ukuri. Kumenya uwukuri n’utari uw’ukuri bisaba gushishoza cyane.

Islam nayo ifite abo yemera nk’abahanuzi bakomeye, barimo Muhamed ikanavuga ko Yesu yari umuhanuzi!

I. Tugaruke ku bahanuzi b’Imana ba Gikirisitu

A.Kuva na kera ( mu isezerano rya kera) abahanuzi bahozeho. Baba ab’ukuri cyangwa abatari ab’ukuri. 1 Abami 22 icyo gice kivuga uburyo umwami w’Ubuyuda witwa Yehoshafati n’Uwabisiraheli witwa Ahabu bagiye inama yo gutera Abasiriya, ngo bagaruze agace ka Ramoti y’i Galiyati. Icyo gihe byabaye ngombwa ko bakenera abahanuzi bo kugisha Imana inama. Haza abahanuzi 400 bose bahanura ko bazatera bagatabaruka amahoro.

Nyuma haje undi witwa Mikaya ahanura ko bazahurirayo n’ibibazo bikomeye nyamara uyu Mikaya niwe wavugaga ukuri.

Akenshi abantu bashaka ko abahanuzi bababwira ibyiza gusa nyamara ibyiza n’ibibi byose birahari. Imana ishobobora gukoresha abahanuzi b’abagore cyangwa abagabo. Urugero ni Moise wakuye Abisiraheri muri Egiputa (Gutegeka kwa 2 ibice 34,10-12) kandi hari na Myriam mushiki wa Moise (Kuva 15, 20-21). Undi ni Deborah dusanga mu Bacamanza 4. Kandi ikindi Imana yakoreshaga abahanuzi baturutse mu miryango ikize cyangwa ikennye. Urugero: Yeremiya na Ezeckiel: Baturukaga mu miryango y’abatambyi mu gihe Amosi yari umushumba n’aho Daniel ari umuyobozi ukomeye.

B. Mu isezerano rishya naho tuhasanga abahanuzi batandukanye. Urugero ni nka Yohani Baptista wahanuriraga mu Butayu (Ruka 1-76, Matayo 11-9).
No mu Byakozwe n’Intumwa (11-28;21:10) tuhasanga umuhanuzi Agabo wahanuye ibintu byinshi bitandukanye ndetse akaba yaranahanuriye Pawulo byinshi bitandukanye ndetse bimusohoraho.

Na Pawulo ubwe yari Intumwa ndetse akaba n’umuhanuzi. Mu 1Bakorinto 14 icyo gice gisobanura neza impano y’ubuhanuzi. Ariko nyamara nabwo Pawulo ntiyaburaga gucyaha ababigendamo nabi (Abakorosayi 2:4-14).

II. Umumaro w’Impano y’Ubuhanuzi

  • Amosi 3:7 haravuga ngo ‘Nta kintu na kimwe Imana izakora itabanje kubwira abahanuzi bayo.’ Naho mu Befeso 2 , 20 hakavuga koi torero ryubatse ku rufatiro rw’Intumwa n’Abahanuzi.
    Muri Luka 16: 17-19 havuga ko icyo bazahambira mu Isi no mu ijuru kizaba gihambiriwe, n’icyo bazahambura kizaba gihambuwe ( Abahanuzi b’ukuri).
  • Ikigaragara abahanuzi baduha amakuru avuye ku Mana, amenyesha abantu icyo Imana ibashakaho, nyamara igitangaje ni uko Bibiliya itavuga cyane ku buzima bwabo bwa buri munsi (Vie Privee).Icyo Bibiliya itindaho ni amakuru batanga avuye ku Mana.
  • Abahanuzi bafata umwanya wa Kabiri mu itorero nyuma y’intumwa nk’uko tubisanga 1 Abakorinto 12, 28. Kandi umuntu ashobora kuba ari umuhanuzi ariko akagira n’izindi mpano zitandukanye nko gusengera abarwayi n’izindi.
  • Abahanuzi babereyeho kurwanya akarengane nk’uko tubisanga muri Mika 6, 10-12, Amosi 5,10.
  • Abahanuzi bashobora kugaya ibikorerwa mu nsengero bitari byiza (Critique de la Religion Officielle ) Yeremiya 7, 2-15.
  • Abanuzi bashobora guhamagarira abantu kugaruka ku murongo nk’uko tubisanga muri Yeremiya 2, 1-9
  • Abahanuzi bashobora gutanga urugero rw’ibiriho (Demonstration Publique) nk’uko tubisanga muri Ezechiel 4, 1-8, Hoseya 1,2 na Yeremiya 18.
  • Abahanuzi bamenyesha abantu ubushake bw’Imana, guhumuriza abantu, kubagira inama bagatuma bagarurira icyizere Imana.

III. Ese abakozi b’Imana bashobora guhabwa amaturo cyangwa bagashyiraho ibiciro ku buhanuzi?

A. Ntibikwiye ko dushyiraho ibiciro ku mpano y’Imana cyangwa se igiciro ku gusengera umuntu kuko twazisanga twaguye mu mutego wa Balamu na Balaki, baguye mu bihendo by’ibiguzi by’impano y’Imana. Tubisanga mu Kubara 22. Ndetse Petero yabivuzeho avuga ku bigisha n’abahanuzi b’ibinyoma nk’uko tubisanga 2 Petero 2, 1…

Hari n’indi mirongo ivuga ku bigisha b’ibinyoma. Matayo 7, 15, Yuda 3,4 Yeremiya 23,14, Ibyakozwe n’Intumwa 20, 29-30.

B. Guha amaturo cyangwa impano umukozi w’Imana

Iyo usomye 1Samweli 9, 6-8 tuhasanga Sawuli ari gushaka indogobe zari zazimiye biba ngombwa ko bashaka umuhanuzi. Bagiye bamushyiriye amaturo nk’uko bigaragara.

Mu isezerano rishya uhasanga abantu bafashaga Minisitere ya Yesu, bakazana ibyabo bigatunga intumwa nk’uko tubisanga muri Luka 8. Pawulo nawe yabivuzeho bihagije aho avuga ko tubabibamo iby’umwuka tukababibamo iby’umubirii kandi Pawulo abisobanura neza muri 1 Abakorinto 9, 1-17, agasobanura ko bigomba gutangwa n’umutima mwiza atari agahato.

Ituro cyangwa impano ni ibintu umuntu akwiye gutanga bimuvuye ku mutiima atari ujko yyabihatiwe cyangwa se yabitegetswe kandi Bibiliya ibivuga neza ko guitanga Bizana umugisha.

IV. Umwanzuro

Abakozi b’Imana bakwiye kumva mbere na mbere ko umuhamagaro wabo wa mbere ari ukuzana abantu kuri Kristo. Abakristo si intama zabo ahubwo ni intama za Kristo, kandi dukwiye kwera imbuto zikwiriye abihannye. Ni uko rero dukomere kandi dusabe imbaraga kugira ngo tubashe gukora uwo murimo.

Abakirisitu nabo bamenye ko umuntu uvuga ko ari umukozi w’Imana atari Malayika. Bakwiye gushungura no kugerageza ibyo babwirwa byose. Impano y’Ubuhanuzi siyo yonyine Imana yatanze, ni imwe mu mpano zirenga 12 Imana yahaye abantu. Dukwiye kuzikoresha zose mu kwubaka ubwami bw’Imana.

Indi nkuru nasorezaho ni igihe Yesu yacyahaga Dayimoni muri Petero nk’uko tubisanga muri Matayo 16, 23 nyamara Petero amaze kugaruka ku murongo Yesu amubwira ko azamwubakaho itorero! Nk’uko tubisanga muri Yohana 21, 15-25, Reka ducyahe abadayimoni batwinjiranye, dukomeze twubake itorero ry’Imana n’ubwami bwayo.

Urufatiro rw’Imana ruracyariho kandi rwanditseho ngo ‘Uwiteka azi abe dusanga muri Timoteyo 2,19.’

Imana ibahe umugisha.

Pastor Francois Habimana


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO