Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Emmy Pro yahurije hamwe abaririmbyi bo muri Korali zikomeye muri Kilziya basubiramo indirimbo ‘Mana idukunda’

Editorial , 1 month ago

Umuhanga mu gutunganya amajwi n’amashusho y’indirimbo mu Rwanda, Emmy Pro yahurije hamwe abaririmbyi baturuka muri Korali zikomeye muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda basubiramo indirimbo ‘Mana idukunda byahebuje’ y’umuhanzi Bahati Wellars.

Ubusanzwe indirimbo ‘Mana idukunda byahebuje’ ni iy’umuhanzi Bahati Wellars, ikaba yari isanzwe ikoreshwa mu Kiliziya by’umwihariko mu gihe cyo gushimira.

Iyakaremye Emmanuel uzwi mu mwuga wo gutunganya amajwi n’amashusho y’indirimbo nka Emmy Pro, yavuze ko ajya gusubiramo iyi ndirimbo yari yagize igitekerezo cyo guhuriza hamwe abaririmbyi bo muri korali zitandukanye.

Irimo abaririmbyi baturuka muri korali zirindwi zirimo Christus Regnat, Chorale St Paul Kicukiro, Choeur International, The Bright five singers, La Fraternité UR-Huye, Le Bon Berge UR-Huye na Chorale de Kigali.

Emmy Pro yabwiye IYOBOKAMANA ko uretse guhuriza hamwe abahanzi bo muri korali zitandukanye ariko yashakaga no gusubiramo iyi ndirimbo kugira ngo irusheho kuba nziza cyane ko yakunzwe na benshi.

Indirimbo ‘Mana Idukunda byahebuje’ yaririmbye abahanzi basanzwe bafite amazina akomeye nka Bahati Wellars ari nawe wayihimbye.

Harimo kandi Nyaruhirira Alice Ladouce , Cyriaque Ngoboka, Iraguha Alain Marius, Niyonkuru Fabrice, Assoumpta [Dudu], atwibuka Salome, Nyituriki Nizeyimana Denis, Bizimana Jérémie, Cyuzuzo Usanase Gloria, Irakoze Nicole na Irakiza Grace n’abandi.

Emmy Pro wahurije hamwe aba baririmbyi ni umwe mu bamaze guhamya ibigwi mu gutunganya indirimbo zitandukanye aho kuva mu 2013, amaze gukorana n’amakorali akomeye mu Rwanda by’umwihariko abarizwa muri Kiliziya Gatolika.

Afite gahunda yo kuzamura urwego rw’umuziki wo muri Kiliziya hano mu Rwanda ukajya ku rwego mpuzamahanga binyuze mu kuzitunganya neza.

Uyu musore uyobora studio yitwa ‘Universal Record’ ari nayo itunganyirizwamo izi ndirimbo avuga ko nyuma y’iyi ‘Mana Idukunda’ azagenda akora n’izindi zitandukanye by’umwihariko izagiye zikundwa muri Kiliziya Gatolika mu bihe byo hambere.

Reba hano amashusho y’indirimbo ’Mana idukunda byahebuje’

Abaririmbyi bo muri Korali zikomeye mu Rwanda bahuriye mu ndirimbo ’Mana idukunda byahebuje’

Nyaruhirira Alice Ladouce na Bizimana Jérémie bari mu baririmba muri iyi ndirimbo


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO