Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

EMLR Kicukiro: Dominic Ashimwe utegerejwe i Kigali azahitira mu gitaramo gikomeye yatumiwemo

Ubwanditsi , September 2018

Ku cyumweru tariki 30 Nzeri 2018 , ku rusengero rw’Itorero Methodiste Libre (EMLR-Kicukiro), Paruwasi ya Kicukiro hazabera igitaramo gikomeye cyo kuramya no guhimbaza Imana.

Ni igiterane cyateguwe n’itsinda rishinzwe kuramya no guhimbaza kuri iyo paruwasi (Worship Team,EMLR Kicukiro) ku bufatanye n’andi makorali akorera muri iyo paruwasi.

Iki giterane kizitabirwa n’abahanzi bakunzwe mu ndirimbo zo guhimbaza Imana mu Rwanda aribo : Dominic Ashimwe na Kalimba Julius.

Hazaba kandi harimo Elayono Band na Karoli zo mu itorero Methodiste Libre mu Rwanda zimaze kumenyekana mu ruhando rw’amakorali akomeye arizo Korali Narada ndetse na Korali Ibyiringiro.

Iki gitaramo gifite intego igira iti “ ibyiza Uwiteka yangiriye, ndabimwitura iki? (Zaburi 116:12). Kizaba kigamije cyane cyane kwishimira imigisha itandukanye ituruka ku Mana.


Elayono Band yakereye kuzasusurutsa abazitabira iki gitaramo

Jean Paul Mukundiyukuri, umuyobozi w’itsinda ryo kuramya no guhimbaza rya EMLR Kicukiro mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA.COM yavuze ko ikigamijwe muri iki giterane cyane ari ukwibutsa abakristo ko ari abanyamugisha kandi ko bagomba guhora batekereza ku migisha itandukanye Imana yabahaye.

Yagize ati “ Tumaze igihe cy’amezi abiri kuri paruwasi twiga inyigisho zibanda ku mugisha utangwa n’Imana. Izo nyigisho zahembuye cyane imitima y’abakristo kuko twabashije kumenya mu buryo bufatika imigisha itandukanye ituruka ku mana ndetse n’ibyo abantu bakwiye gukora kugira ngo babone imigihsa y’Imana itandukanye.

Mu gusoza izi nyigisho rero dufatanije n’ubuyobozi bw’itorero tukaba twarasanze ari ngomba gutegura igitaramo cyo kwishimira imigisha Imana yaduhaye.


Menya byinshi kuri iki gitaramo cy’amashimwe

Igitaramo nyiriz’izina kizatangira nyuma ya saa sita guhera 14:00 ariko n’amateraniro y’uwo munsi azaba yibanda ku ntego y’igitramo.

“Nyuma ya saa sita niho abahanzi na n’andi matsinda tuzifanya bazaza ariko twebwe dufatanije n’amakorali tuzatangira mu materaniro ya mu gitondo. Turizera ko hazaba hari abantu benshi, baba abakristo ba Methodiste libere baturuka mu maparuwasi atandukanye ndetse n’abandi bakunda gutaramira kuramya Imana binyuze mu ndirimbo.”

Worship Team ya EMLR kicukiro yatangiye mu mwaka wa 2012. Igizwe n’abaririmbyi bagera kuri 25 b’ingeri zose biganjemo urubyiruko.



Dominic Ashimwe na Kalimba Julius bazaririmba muri iki gitaramo

Korali Narada ya EMRL Kicukiro Shell iri muzikunzwe muri iri torero nayo izitabira iki gitaramo

Kuri uru rusengero rwa EMLR Kicukiro Shell ruherereye Sonatube niho hazabera iki gitaramo


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO