Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Elimax Kagoma mu ndirimbo nshya yasabye kubahiriza amabwiriza no kwirinda ibihuha kuri Koronavirusi

Editorial , 1 month ago

Umuraperi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Elimax Kagoma yavuze ko abantu badakwiye guhagarika imitima kuko imigambi Imana ifite kuri bo ari myiza kandi yiteguye kubakiza icyorezo cya COVID 19 giterwa na Koronavirusi.

Uyu musore ukunzwe cyane mu bahanzi bakora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yifashishije injyana ya Hip Hop yashyize hanze indirimbo ye yise ‘Twirinde Coronavirus’ kuri uyu wa Kane tariki 2 Mata 2020.
Mu kiganiro na IYOBOKAMANA, yavuze ko yakoze iyi ndirimbo agamije kwibutsa Abatuye Isi gukurikiza amabwiriza atangwa n’inzego zitandukanye no kwirinda ibihuha no gukuka umutima.

Yagize ati “Impamvu ni uko nifuzaga gutanga ubutumwa bwibutsa abatuye Isi by’umwihariko Abanyarwanda gukurikiza amabwiriza duhabwa n’inzego zibishinzwe. Ikindi ariko ni ugukora ubukangurambaga by’umwihariko muri ibi bihe.”

El Max yasabye abahanzi bagenzi be kuba urugero rwiza bagatanga ubufasha ku batishoboye.

Yagize ati “Mbona abahanzi twari dukwiriye gufasha leta mu bukangurambaga ubundi tukaba urugero rwiza, tugasengera igihugu kandi tukarema ibyiringiro mu bandi tubabwira ko umugambi w’Imana kuri bo ari mwiza.”

Iyi ndirimbo yatunganyirijwe muri Capital Record ikorwa mu buryo bw’amajwi na Fazzo wamamamaye mu gutunganya indirimbo.

Uyu muhanzi avuga ko mu mishinga ateganya mu gihe iki cyorezo kizaba kimaze kubonerwa umurongo harimo kuzakora ibitaramo bitandukanye mu bigo by’amashuri n’ibindi bikorwa bigamije kwagura umurimo w’ivugabutumwa abinyujije muri Hip Hop ikundwa cyane n’urubyiruko.
Kanda hano wumve indirimbo nshya ya El Max Kagoma

Umuhanzi Elimax Kagoma k’Imana yashyize hanze indirimbo ikangurira abantu kwirinda COVID 19


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO