Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Dukwiye kwemera ko Imana ifite ubushobozi buruta ubw’abatuyobora n’abatubyara-Minisitiri Bamporiki

Editorial , December 2019

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco , Bamporiki Edouard yasabye urubyiruko kwirinda gutwarwa n’inyigisho z’ababashuka babizeza ibitangaza avuga ko kugirango batsinde ibigeragezo bahura nabyo ari uko babanza kubimenya bagakora urutonde rwabyo.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Ukuboza 2019, mu ijambo ryuje ubutumwa bwiza yagajeje ku bitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25, Umuryango Youth for Christ umaze ukorera mu Rwanda.

Ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25, Umuryango Youth for Christ Rwanda, byaje bisoza igiterane cyateguwe n’uyu muryango cyabaye kuva 8-14 Ukuboza 2019, i Kibagabaga ahakorera Ishuri rya Kigali Christian School.

Kitabiriwe n’urubyiruko rugera ku 1150, ruri hagati y’imyaka 14 na 21, abakorana n’urubyiruko, abakozi b’uyu muryango, abakorerabushake, abashumba n’abandi bantu batandukanye.

Cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Gukurira muri Kristo Yesu ugasenderera muri we”, igamije gufasha urubyiruko kumenya Kristo rugakurira muri we hanyuma rukajya no kubwiriza abandi iyo nkuru nziza y’agakiza.

Minisitiri Bamporiki yashimye uruhare rw’imiryango nyobokamana, amadini n’amatorero mu gufasha leta kugera ku ntego yihaye zo kugira urubyiruko rubereye u Rwanda kandi rutanga icyizere cy’ejo hazaza.

Yavuze ko kuba igihugu cyemera gukorana n’amatorero n’amadini bivuze ko cyemera ko Imana ifite ubushobozi buruta ubw’abantu.

Yagize ati “Imana si nka So ahubwo ni So! Niba turi mu gihugu cyemera imikoranire ya leta n’abihayimana n’abakorera Imana, dukwiye kwemera neza ko Imana ifite ubushobozi buruta ubw’abatuyobora n’abatubyara.”

Yakomeje agira ati “Tugatangira kuyiha icyubahiro cyose kuko hari igihe tukitiranya n’icy’abantu bitewe n’uko hari icyo tubategerejeho. Iso w’umuntu hari ibyo atamuha kubera k0 nawe atihaye cyangwa atahawe, ariko Imana idasaba, Imana itimwa ngo ihungabane dutangire kuyumva nk’umubyeyi wacu uri hejuru ya byose bizadufasha muri uru rugendo.”

Minisitiri Bamporiki yahaye urubyiruko umukoro wo gukora urutonde rw’ibigeragezo byabo kugira ngo babashe kubitsinda kuko gutsinda ikigeragezo cy’uyu munsi ari impamba ibageza ku ntsinzi y’ejo.

Ati “Nifuje kubaha umukoro wo gukora urutonde rw’ibigeragezo byawe kugira ngo uzamenye aho uhera ukora urugendo rwo kubitsinda. Nta murwanyi wigeze atsinda intambara atakoreye ubutasi bw’ubuhanga.”

Yakomeje agira ati “Iyo utazi ibigeragezo byawe n’icyo wagatsinze kiragutsinda. Ariko igikomeye cyane gutsinda ikigeragezo cy’uyu munsi ni impamba izakugeza ku ntsinzi y’ejo.”

Minisitiri Bamporiki kandi yabwiye urubyiruko ko rukwiye kugera ikirenge mucy’ababohoye u Rwanda kuko nabo babikoze bakiri urubyiruko.

Umuryango Youth for Christ Rwanda wizihiza isabukuru y’imyaka 25, watangiye gukorera mu Rwanda mu buryo bwemewe n’amategeko mu 1995, ufasha ukora imirimo yerekeranye no kugeza ubutumwa bwiza mu rubyiruko no kubafasha gukurira mu matorero ya Gikristo kugira ngo babe abigishwa ba Kristo bageze ku kigero gishyitse.

Imibare y’uyu muryango igaragaza ko urubyiruko rugera kuri miliyoni imwe rumaze kugezwaho ubutumwa binyuze mu matorero, amashuri, ibiterane na siporo.

Youth for Christ Rwanda kandi abenshi mubo yafashije kuri ubu bari mu matorero bakuriyemo harimo n’ababaye abashumba, abapasiteri, abandi babaye abayobozi muri uyu muryango.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO