Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Dr Francis ‘Goodrich’ yinjiye mu muziki ashyira hanze indirimbo eshanu zihimbaza Imana

Editorial , 1 week ago

Umushoramari akaba n’Umuyobozi wa Goodrich TV, Dr Habumugisha Francis yatangiye umushinga w’ivugabutumwa abinyujije mu kuramya no guhimbaza Imana ahita ashyira hanze indirimbo eshanu.

Dr Francis bakunze kwita ‘Goodrich’ yashyize hanze izi ndirimbo ku wa 19 Werurwe 2020, aho zose uko ari eshanu zashyizwe ku rukuta rwe rwa YouTube ‘Goodrich Bible Academy’.

Izo ndirimbo zirimo iyitwa "Azaza ntazatinda, Nta marira azabayo, Amaraso ya Yesu, Yesu ni mwiza and Golden Crown.

Dr Francis Goodrich yabwiye IYOBOKAMANA ko uyu mushinga wo kuririmbira Imana uje wiyongera kuwo yari asanganywe wo kwigisha Bibiliya yifashishije urubuga rwa ‘YouTube, bivuze ko azajya ayatngira kuri Internet cyangwa ibizwi nka ‘Online’.

Agaruka kuri izi ndirimbo yagize ati “Izi ndirimbo 5 zagiye hanze icyarimwe kuwa 19 Werurwe 2020, kuko zari zifite ubutumwa butandukanye kandi Umwuka yampatiraga kubugeza kuba nyarwanda.”

Ku bijyanye n’ubutumwa buri mu ndirimbo nk’iyitwa ‘Azaza Ntazatinda’, ihumuriza abarushye mu rugendo ibabwirako Umwami wacu ari bugufi.

Naho iyitwa ‘Nta marira azabayo’, ni indirimbo yibutsa Abanyarwanda ko Abacu twabuze/ bapfuye tuzongera kubabona kandi ubudatandukana kuko mu ijuru Nta marira,nta ndwara ndetse ntan’urupfu bizabayo.

Izi ndirimbo zacuranzwe [Piano na Guitar], na Dr Francis Goodrich muri Studio ya Goodrich TV kandi vuba tuzabagezaho DVDs iriho zose uko ari 5 kuko twatangiye kuzikorera amashusho.

Umva indirimbo za Dr Francis Goodrich


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO