Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Dore impamvu umuhanzi Alex Dusabe wamenyekanye cyane binyuze mw’itangazamakuru none akaba atagishaka gukorana naryo


Yanditswe na     Ubwanditsi
15 August 2018 saa 05:20'

Alex Dusabe Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana wubatse izina mu mitima y’abanyarwanda amaze igihe kitari gito muri uyu muziki w’indirimbo zaririmbiwe Imana ,uyu itangazamakuru ryaramufashije cyane mu gucuranga indirimbo ze ,kumuvuga no kumwandika none amaze igihe kingana n’imyaka itari hasi y’itatu afashe icyemezo cyo kutazongera gukorana n’itangazamakuru.

Alex Dusabe wamanyekanye ku ndirimbo ze nyinshi zakunzwe nka Umuyoboro ,Mfite umukunzi,Njyana igorogota, n’izindi nyinshi zitandukanye yavuze impamvu yamuteye gufata icyemezo cyo kureka ibijyanye no gukorana n’itangazamakuru .


Umuhanzi Alex Dusabe asanga indirimbo zikwiye kuvuga ubutumwa kuruta uko yakwirirwa yirukanka mw’itangazamakuru

Mu kiganiro kigufi yagiranye n’umunyamakuru w’urubuga rwa Igitangaza dukesha iyi nkuru bavuzeko mu gihe bamubazaga impamvu atakigaragara mu itangazamakuru yagize ati ‘’ Ntabwo Alexis DUSABE nkeneye kwamamara ,ahubwo hakwiye kwamamara ikindimo ,niyo mpamvu aho kugirango nirirwe ku maradiyo na Television nasaba abanyamakuru ko bajya bakina indirimbo zanjye zikaba arizo zivugira kuko nicyo mba narazikoreye’’.

Yakomeje avuga ko adakeneye umuntu umuvuga neza ngo amushimagize ngo amutake kuko ibyo ataribyo bikenewe muri iki gihe ngo igikenewe n’ijambo ry’Imana ry’ukuri rifite imbaraga kandi rihindura.

Umuhanzi Alexis DUSABE kandi ngo ababazwa n’ukuntu abantu bagoreka ijambo ry’Imana muri iyi minsi aho usanga ngo kuma Radio hari abavugabutumwa bavuga ibyo bishakiye bagoreka ijambo ry’Imana ibi ngo bikaba bituma adapfa kumva Radio iyari yo yose.


Alex Dusabe ubu akora ivugabutumwa cyane cyane mu biterane bitagamije inyungu z’umubiri

Kugeza ubu akaba afite Album ebyiri z’amajwi , arizo : Mfite ibyiringiro iriho indirimbo nka Ngwino ,Umuyoboro ,Kuki Turira …..yakozwe na Aron NIYITUNGA mu 2004 ikaba igizwe n’indirimbo 8 na Njyana I Gorogota yasohotse mu mwaka 2010 iriho indirimbo nka ninde wamvuguruza ,nkomeza ,amazi y’ubugingo n’izindi zatunganijwe n’aba Producer batandukanye nka Sam ,Mastolla ,na Junior ikaba igizwe n’indirimbo 10.

Umuhanzi Alexis DUSABE yakomeje avuga ko n’ubundi akomeje gukora indirimbo zitandukanye aho arimwo ngo no gutegura Album ya gatatu azatangaza mu minsi iri imbere kuko ibikorwa bijyanye n’itunganywa rya zimwe mu ndirimbo zizaba ziyigize birimo birarangira .

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.