Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Dore ibintu 6 umugabo asabwa kwitondera niba yifuza kubyara umwana mwiza kandi ufite ubwenge

Jean Claude Ndayishimiye , 2 months ago

Abagabo benshi batekereza ko kurera abana bakagira uburere bwiza kandi bagakura bafite igikundiro bireba abogore babo gusa. Ibi sibyo kuko umugabo ari we ugomba gufata iya mbere mu kwita ku mwana we mu gihe cyose amaze kubibamo imbuto izavamo umuntu mu mugore we, amutwite, avutse ndetse n’igihe amaze guca akenge.

Bimwe rero akwiriye gukora kugira ngo umwana azabe umuntu muzima mu bitekerezo, ibikorwa n’indangagaciro zimugira umugabo nyawe ni ibi bikurikira.

Gufata neza umubiri we

Umugabo wese wifuriza ahazaza heza umwana azabyara cyangwa yamaze kubyara ngo agomba gufata neza umubiri we awugaburira indyo yujuje ibisabwa kandi akaryama bihagije.

Ikindi kandi ngo akwiriye gukora ni ugukora imyitozongororamubiri kugira ngo agabanye umunaniro uterwa n’imirimo aba yakoze mu munsi we w’akazi.

Kwitondera ibinyabutabire byangiza

Hari abagabo bakora ahantu usanga bafite ahantu bakorera ibintu bikenera ibinyabutabire. Ngo abo bantu bakwiriye kugira ubushishozi buhambaye byaba ngombwa bakaba bahimuka ndetse bakimura n’imiryango yabo igihe iri hafi y’aho hantu.

Impamvu yabyo ngo ni uko muri ibyo bintu usanga akenshi hari haba higanjemo ibinyabutabire byangiza intangangabo kandi ari yo itanga umwana mu gihe ihuye n’iy’umugore.

Kwirinda kuba ahantu hashyushye cyane

Burya kimwe mu bituma intangangabo zitakaza ubuziranenge bwazo ni uko mu iyo zihuye n’ubushyuhe bukabije buhita buzangiriza kandi ngo biterwa na none nuko udusabongabo tutaba mu mubiri imbere ahubwo tuba inyuma.

Ibyo rero ngo biba birushaho gukomera mu gihe umuntu ari mu byumba birimo ubushyuhe bukabije , urwiyuhagiriro rurimo ubwo bushyuhe ndetse no gushyira mudasobwa ku bibero.

Ibyo byose ngo bikwiriye kwitonderwa kugira ngo umuryango utabura umwana kandi hari uburyo butandukanye bwo kwita ku mubiri.

Kureka ikawa

Kureka ibinyobwa birimo ikinyabutabire cyitwa kafeyine ndetse na soda ni uburyo bumwe bwo kugabanya ibyago byo kubura umwana.

Ibi byavuzwe n’abashakashatsi bo mu gihugu cya Denmark bavuga ko mubyo babonye bituma intangangabo zangirika harimo no kuba banywa ibinyobwa nk’ibyo.

Kureka inzoga

Kunywa inzoga nyinshi nta nyungu irimo nubwo bamwe bazinywa bashaka kwiyibagiza ibibazo bahurira nabyo ahantu hatandukanye: mu kazi, mu miryango n’ahandi.

Ahubwo ngo kimwe mu bibazo ziteza ngo harimo no gutuma umubiri utakaza ubushobozi bwo gukora intangangabo, na none ngo n’izakozwe ziba zidafite ubuzirangenge bigatuma umwana avukana inenge mu bitekerezo no ku mubiri.

Kureka ibiyobyabwenge

Ubusanzwe bizwi ko kureka ibiyobyabwenge ku babinyoye ari intambara ikomeye umuntu aba asabwa.

Ariko niba unywa itabi kandi ukaba wifuza kugira umwana mwiza ngo ibyiza ni uko wakwirwanya ukitsinda hanyuma ukabireka burundu.

Bimwe mu biyobyabwenge bwavuzweho kuba nyirabayazana wo kwica intanganagabo harimo marijuwana, kokayine n’itabi risanzwe.

Ntabwo kwirinda ubwacu bitugirira umumaro gusa, ahubwo bigirira umumaro n’abazadukomokaho. bityo niba ushaka kuzagira umwana mwiza, tangira none wirinda ibyavuzwe haruguru ndetse n’ibindi kugira ngo aho ejo hazaza tubategsnyiriza hazabe heza kurushaho.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO