Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Dorcas Ashimwe yavuze ibyo yakundiye umusore bitegura kubana akaramata

Akayezu Jean de Dieu , 1 week ago

Umuhanzikazi Ashimwe Dorcas uteganya kurushinga n’umusore w’umunyarwanda uba mu mahanga yavuze ko mu bintu bitatu by’ingenzi yamukundiye harimo kuba akunda Imana kandi amukunda cyane.

Ashimwe uri mu bahanzi bahagaze neza mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ndetse unaherutse kumurika alubumu ye ya mbere mu ntangiro za 2019, yatangaje ibi mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA.

Uyu muhanzikazi ukorera umurimo w’ivugabutumwa mu Itorero New Life Bible Church yavuze ko umwaka wa 2019, wamubereye uw’umugisha cyane ko aribwo yamuritse alubumu ye ya mbere nk’umuhanzi ku giti cye ndetse akanambikwa impeta n’uwo bazabana akaramata.

Ati “Icyo nshimira Imana ni uko nabashije kurangiza alubumu y’indirimbo ndayimurika ni ibintu byanshimishije kandi nshimira Imana, ikindi ni uko nahinduriwe irangamimerere [Status].”

Yakomeje agira ati “ Hari umusore wankunze nanjye ndamukunda hanyuma ansaba ko tubwira ababyeyi ko badushyigikira tugatangira umushinga wo kuzabana.”

Ashimwe ntiyatangaje amazina y’uyu musore gusa yahamije ko ari umunyarwanda uba mu mahanga aho yagiye muri gahunda z’akazi n’amasomo.

Aba bombi kuri ubu bamaze gukora ibirori byo gusaba no gukwa basigaje gusezerana imbere y’amategeko n’imbere y’Imana mu birori bitaganyijwe muri uyu mwaka.

Ashimwe wakoze ubukwe mu ibanga rikomeye yavuze ko mubyo yakundiye uyu musore bateganya kurushinga harimo kuba akunda Imana kandi amukunda nawe ubwe.

Yagize ati “Muri byinshi ndavugamo bitatu, icya mbere akunda Imana arakijiwe, ikindi acisha make kandi arankunda.”

Ashimwe Dorcas uheruka gushyira hanze indirimbo yise ‘I surrender’, ni umwe mu bahanzi bazaririmba mu mugoroba wo kuramya no guhimbaza Imana watumiwemo umuhanzikazi Jacquelyn wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iki gitaramo Jacquelyn azafashwamo kandi n’abandi bahanzi bo muri New Life Bible Church, giteganyijwe kuba ku wa Gatanu tariki 17 Mutarama 2020, Kicukiro ahari icyicaro cy’iri torero.

Reba ikiganiro Dorcas yagiranye na IYOBOKAMANA


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO