Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Diana Kamugisha yakoze indirimbo ’Kuhaguma’ ifitanye isano na gahunda ya Guma mu rugo

Editorial , 1 month ago

Umuhanzikazi Diana Kamugisha ukora ku mitima ya benshi by’umwihariko abakunda indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yavuze ko yahumekewemo n’ubutumwa bwo kuguma imbere y’Imana ariko aza gusanga hari aho buhuriye na gahunda iriho yo ku guma mu rugo

Ni mu ndirimbo ye nshya yitwa ‘Kuhaguma’ ikangurira abatuye Isi kuguma imbere y’Imana yayishyize hanze mu gihe ibihugu byinshi birimo n’u Rwanda bishikariza abaturage kuguma mu ngo zabo kugira ngo birinde ikwirakwizwa rya COVID 19.

Uyu muhanzikazi avuga ko ubutumwa buri mu ndirimbo ‘Kuhaguma’ yabuhumekewemo mu mezi atanu ashize, aho yumvaga agomba kubwira abantu kuguma imbere y’ubwiza bw’Imana ariko biza guhura n’ibi bihe Isi yugarijwe na Coronavirus.

Mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA yavuze ko mu mezi atanu ashize aribwo yahawe ubu butumwa ariko agiye kubugeza kubo yatumweho bihuza n’ibi bihe Isi irimo.

Yagize ati “Ni indirimbo nahawe na Mwuka Wera mu mezi atanu ashize ubwo nari mu rusengero ndi kuramya Imana, umwuka w’Imana aramanuka nuko ayo magambo ahita amanuka mu mutima wanjye.”

Yakomeje avuga ko “Harimo amagambo avuga ngo kuguma imbere y’Ubwiza bw’Imana , niho hari igisubizo nyacyo gifatika, niho hari ubuzima nkumva abantu bakabaye bigumira imbere y’Imana, hari aho mvuga ngo Isi yose nize imuramye.”

Iyi ndirimbo ‘Kuhaguma’, yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi n’uwitwa Eric mu gihe amashusho yakozwe na Faith Fefe ari nawe ukunze gukora video z’uyu muhanzikazi.

Diana Kamugisha avuga ko ashimira Imana yamuhaye ubutumwa bwiza mu gihe gikwiriye kuko n’ubwo abantu basabwa kuguma mu rugo ariwo mwanya mwiza babonye wo kwegerana n’Imana.

Yagize ati “Iyi ndirimbo nasanze ubutumwa bujyanye n’ibihe turimo, nsanga ni ubutumwa Imana yari yaraduhaye kuva cyera. Iyo ugumanye nayo ushobora kuhavoma byinshi cyane. Ndashima Imana ko yayimanuye mu gihe gikwiriye kuko Imana iravuga ibihe byose itanga ubutumwa inyuze mu bantu batandukanye.”

Uyu muhanzikazi yakanguriye abamukurikira n’abanyarwanda muri rusange gukomeza kubahiriza gahunda iriho yo kuguma mu rugo no kubahiriza amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuyobozi ariko bakibuka no kuguma imbere y’ubwiza bw’Imana.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO