Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Deborah umukobwa wa Apotre Masasu yambitswe impeta y’urukundo n’umusore wamwihebeye

Ubwanditsi , 4 months ago

Umukobwa wa Apôtre Masasu, Deborah Masasu, yambitswe impeta y’urukundo n’umukunzi we witwa Musafiri Thacien, maze nawe yemera atajijinganyije ko agomba kuzamubera umugore.

Ibi byabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho Deborah Masasu amaze iminsi yibera.

Kuri uyu wa Mbere tariki 3 Kamena 2019 nibwo Musafiri Thacien yateye ivi asaba umukobwa kuzamubera umugore bakabana akaramata, umugobwa nawe amubwira ‘YEGO’ akanyamuneza gataha imitima yabo.

Uyu mukobwa wa Apotre Masasu yambitswe impeta y’urukundo nyuma y’amakuru yagiye atangazwa avuga ko yabenze umuhanzi Patient Bizimana bigeze kumerana neza mu munyenga w’urukundo.

Kuwa 14 Gashyantare 2018, ubwo abandi bifurizaga abakunzi babo umunsi mwiza w’abakundana, Patient Bizimana na Deborah Uwamahoro bo bagaragarije ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga ko urukundo rwabo rwajemo agatotsi.

Icyo gihe Patient Bizimana yanditse kuri Instagram ati “Deborah Masasu na we nkwifurije umunsi mwiza wa Saint Valentin. Ngwino twishimane […] Ndi njyenyine.”

Deborah ntiyajuyaje, yahise amwerurira ko atagifite umwanya mu mutima we, amubwira ko yamuretse agahitamo Yesu.

Yagize ati “Patient Bizimana, ntiwanyanze se ? Ubu ndi kumwe n’inshuti. Waratinze
cyane. Ntiwantumiye hakiri kare […] sinkiri njyenyine, ubu mfite Yezu”

Kuva icyo gihe umuhanzi Patien Bizimana ntiyongeye kujya ashaka kugira icyo avuga ku rukundo rwabo bombi.

Iyi ntambwe aba bombi bayiteye nyuma y’uko ku wa 19 Gicurasi 2019 Musafiri yerekanwe mu rusengero rwa Evangelical Restoration Church, ruyobowe na Apôtre Masasu bikavugwa ko azarushinga na Deborah ariko icyo gihe uyu mukobwa ntabwo yari mu Rwanda.

Deborah Uwamahoro Masasu umukobwa wa Apotre Masasu, ni umuvugabutumwa ukiri muto ndetse ni nawe watangije Shining Stars, itsinda rigizwe n’urubyiruko rwo muri Evangelical Restoration church ruhimbaza Imana rubinyujije mu mbyino.

Byari ibyishimo kuri aba bombi ubwo bemeranyaga kuzabana

Akanyamuneza kari kose ku maso yabo nyuma y’uko Deborah yambitswe impeta y’urukundo

Portfolio


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO