Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Danny Mutabazi yibukije abari mu bibazo no kwiheba kwiringira ukuboko k’Uwiteka

Editorial , 3 months ago

Umuramyi ubivanga n’ivugabutumwa mu Itorero rya Pantekote mu Rwanda [ADEPR], Paruwasi ya Gasave, Danny Mutabazi, yashyize hanze indirimbo yise ‘Ukuboko kwawe’ yibutsa abari mu bibazo no kwiheba ko Uwiteka ariwe mutabazi bakwiye kwiringira.

Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo ’Binkoze ku mutima’, ’Ufite uwo mwana’, ’Calvary’ ’Getsemani’, ’Ntiwanyihakanye’ n’izindi yashyize hanze iyi ndirimbo kuri uyu 5 Gashyantare 2020.

Iyi ndirimbo ni imwe mu zigize alubumu ye ya kabiri ari gukora nyuma y’aho amuritse iya mbere yise ‘Calvary’ mu gitaramo yakoze muri Kamena 2019.

Mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA yavuze ko “Iyi ndirimbo ni iya gatatu mu zigize alubumu yanjye ya kabiri, ndi gukora n’izindi zitandukanye abakunzi banjye bazajya babona umunsi ku munsi.”

Danny Mutabazi avuga kandi ko muri iyi ndirimbo ‘Ukuboko kwawe’ “Ubutumwa bwo guhumuriza abantu bari mu bibazo bitandukanye ko hari ukuboko k’Uwiteka gukwiye kubakiza ko ntawe bakwiye kwiringira uretse Uwiteka.”

Uyu muhanzi avuga ko iyi ndirimbo irakurikirwa n’indi ari guteganya gushyira hanze yitwa amarira y’ibyishimo izaba ikoze mu buryo bw’amashusho.

Iyi ndirimbo yakozwe na Leopord usanzwe amenyerewe mu gukora indirimbo z’abahanzi by’umwihariko izo kuramya no guhimbaza Imana.

Danny Mutabazi uri mu bahanzi bamaze kwigarurira imitima ya benshi by’umwihariko abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yatangiye umuziki mu buryo bweruye mu 2015.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO