Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Danny Mutabazi yatunguwe n’uburyo indirimbo ye nshya yakiranywe urugwiro

Editorial , 3 weeks ago

Umuhanzi Danny Mutabazi umaze gushinga imizi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana yishimiye uburyo indirimbo ye nshya yakiranywe urugwiro avuga ko biri kumuha umukoro wo gukomeza gusengera impano ye ngo Imana imufashe gukomeza gufasha benshi.

Indirimbo nshya ya Danny Mutabazi yitwa ‘Impamba y’Urugendo’, yasohotse mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru tariki 25 Mata 2020.

Ni indirimbo irimo ubutumwa bwibutsa abantu ko bakwiriye kuba maso bakitegura ni ukuvuga ngo bakirinda kwirara ariko ku rundi ruhande ikabahumuriza ibabwira ko hari inkomezi ziva ku Mana.

Mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA, Danny Mutabazi yavuze ko iyi ndirimbo yatangiye kuyandika mu mpera za 2019, ariko mu minsi ishize aribwo yumvise ijwi rimubwira ko agomba kuyishyira hanze muri ibi bihe.

Yakomeje avuga ko ubutumwa burimo muri rusange bugamije kubwira abantu ko bagomba gukanguka.

Ati “Ni ukubwira abantu ko bakwiye kuba maso , kwitegura, gukanguka ariko no kubabwira ko hari ihumure, ko hari inkomezi, ibizabakomeza bivuye ku Mana.”

Mutabazi avuga ko indirimbo ‘Impamba y’Urugendo’ yashimishijwe n’uburyo yakiriwe neza n’abantu kandi bakanamwereka amarangamutima yabo.

Yagize ati “Yakiriwe ku rwego ntatekerezaga, ni indirimbo nasohoye mpita mbona yakiriwe cyane bitandukanye n’izindi nagiye nkora, ni ikintu cyo kwishimira ntabwo ari amaboko yanjye ni umugambi w’Imana.”

“Ibi rero bimpa umukoro wo kuvuga ngo ko bayishimiye kuri uru rwego ubutaha ni iki nakora kugirango bayishimire kurenzaho.”

Indirimbo ‘Impamba y’urugendo yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Leopord.

Danny Mutabazi ari gutunganya alubumu ye ya kabiri ikurikira iyitwaga ‘Calvary’ yamuritse muri Kamena 2019, mu gitaramo gikomeye yakoreye muri Dove Hotel kikitabirwa n’imbaga y’abantu batashye bahembutse.

Uyu muhanzi yavuze ko kuri ubu amaze gutunganya indirimbo enye ziri kuri alubumu ya kabiri. Muri izo ndirimbo harimo iyitwa ‘Amarira y’Ibyishimo’ ‘Saa Cyenda’, ndetse n’iyi yashyize hanze yitwa ‘Impamba y’Urugendo’.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO