Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Danny Mutabazi yatuganirije inzira y’inzitane yanyuzemo mpaka avuyemo umuririmbyi uhagaze bwuma

Ubwanditsi , 5 months ago

Umuhanzi Danny Mutabazi umaze kubaka imitima y’abatari bake abinyujije mu mpano Imana yamuhaye yo kuyiyirimbira ,arakataje mw’itembere ry’ibihe byiza bye afite muri muzika ihimbaza Imana ,uyu muhanzi ukomeje gushyira hanze indirimbo nshya ari nako akomeza imyiteguro y’igitaramo gikomeye azakorera muri Dove Hotel ku Gisozi mu kwezi kwa Kamena.

Danny Mutabazi n’ umuhanzi uririrmba indirimbo zihimbaza Imana mu Rwanda ubarizwa mu itorero rya ADEPR ,amaze imyaka 4 kuko yatangiye muri 2015 ,uko iminsi yagiye ishira uyu muhanzi yagiye atera intambwe ishimishije agenda ashyirahanze indirimbo zakanyujijeho nka Karuvari ,Ntiyasinziriye ,Binkoze ku mutima ,Ntiyanyihanye n’izindi nyinshi zizaba zibumbiye kuri Album yise Calvaly azamurikira mu gitaramo gikomeye kizaba kuwa 02 Kamena 2019 kikazabera kuri Dove Hotel ku Gisozi .


Danny Mutabazi yatubwiye ku muhamagaro we

Danny Mutabazi wagize umuhamagaro ukomeye kandi utangaje wo gukora ivugabutumwa hirya cyane y’umujyi wa Kigali abinyujije mu bitaramo yise ngo "Karuvari Tours " maze yerekeza mu turere dutadukanye tw’igihugu cy’u Rwanda Rwamagana,Musanze na Nyabihu hari mu mwaka wa 2017-2018 .

Ibi bitaramo byagiye bigira umusaruro ukomeye kuko byagiye bikirizwamo abantu benshi cyane kuburyo hose hamwe habonetse abizera bashya basaga 1000.

Uyu muhanzi mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA.COM yavuzeko umuhamagaro wo kuririmbira Imana wavuye mu bushake bw’Imana kuko yarabifite mw’isezerano. ryayo.

Ati:"Nubwo mw’itangira bitari byoroshye ariko Imana igenda imfasha kandi burya umugambi w’Imana naho wanyura mu bikomeye ntawawutangira byanze bikunze ugera igihe ugasohora ari nabyo mpagazemo muri iyi minsi ,rwose nukuru Imana ndayishimiye ko yabonye ko ndi uwo kwizerwa ikangabira umurimo mwiza wo kuyiririmbira ,nanjye nafase umugambi wo gukora byose mu ntego yo kubahisha iziana ryayo" .

Danny mutabazi yakomeje avugako mu gukomeza kwitegura iki gitaramo azamurikiramo Album ye ya mbere akomeje gushyira hanze zimwe mu ndirimbo zizaba ziyigize ,ubu akaba yasohoye iyo yise ngo “Ufite uwo mwana” irimo ubutumwa ikubiyemo ubutumwa buhamagarira abatuye isi kwimakaza Yesu mu mitima yabo akababera umwami n’ umukiza w’ ubugingo bwabo akabayobora akabaha imbaraga zo kurwanya ibibarwanya.

Ati" Ufite uwo mwana “ ikubiyemo ubutumwa bwo gukundisha abantu Yesu Kristo . Mu magambo ye yagize ati” iyi ndirimbo ikubiyemo ubutumwa buburira abatarakizwa ngo bahinduke rwose n’’ amanyenye Yesu kristo cg abancitse intege ngo basubizwemo imbaraga n’ ibyiringiro bishya no kubibutsako nyuma y’ ubuzima bwa gukizwa neza hari ubundi buzima bw’ iteka tuzabamo .”

Yakomeje amubaza ibijya n’ ibijyanye no guhyira ahagaragara Album ye ya mbere yagize ati:” imyiteguro imeze neza ubu namaza gutangaza itariki izaba tariki 2 n’ intego y’ ijamabo ry’ Imana tuzagenderaho namaze kuyibona iri mu 1 abakorinto 1:18 havugango ijambo ry’ umusaraba kubarimbuka ni urupfu ariko kuri twebwe abakizwa n’ imbaraga z’ Imana , ubu n’ indirimbo zizajya kuri Album zamaze kurangira ubu ndikunoza imyiteguro “.

KANDA HANO UBASHE KWIYUMVIRA INDIRIMBO NSHYA NA DANNYA MUTABAZI YISE ” UFITE UWO MWANA”:

REBA VIDEO Y’INDIRIMBO CARVALY DANNY MUTABAZI YUBAKIYEHO IZINA YANITIRIYE ALBUM AZAMURIKIRA MU GITARAMO GIKOMEYE KIZABA KUWA 02 .06.2019 MURI DOVE HOTELI KU GISOZI:


IBITEKEREZO BYANDITSWE KURIYI NKURU

  • Claude Valentin Mbyariyehe , 14 February 2019 , saa 11:38'

    Icyo yanditse :

    Twishimiye igikorwa cyiza Imana ikomeje kuguteza imbere muburyo bw’umwuka kd indirimbo zawe zihembura benshi gusa Imana ikomeze ikwagure nukuri ikongere imbaraga n’amavuta kugirango urushe gukomeza umurimo wa Data.

ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO