Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Danny Mutabazi yasohoye indirimbo nshya ‘Saa Cyenda’, iburira abatarakizwa gukizwa-Yumve

Vincent Nsengiyumva , 2 weeks ago

Umuramyi Danny Mutabazi ukomeje kugaragaza impano mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yasohoye indirimbo nshya yise ‘ Saa Cyenda’, avuga ku rukundo ruhebuje Imana ikunda abantu, anatangamo umuburo ku binangiye kwakira agakiza.

Uyu musore umaze kumenyekana cyane mu ruhando rwa muzika y’abaramyi, yamenyekanye cyane mu ndirimbo zinyuranye zirimo ’Calvary’, ‘Ntiyasinziriye’, ‘Amarira y’Ibyishimo’ ndetse n’izindi zagiye zihembura imitima y’abatari bacye.

Muri iyi ndirimbo nsya ‘Saa Cyenda’ ya Danny, aba avuga ko ku isaha ya Saa Cyenda ubwo Yesu yatangaga, ari umunsi atazibagirwa kuko aribwo yahumutse amaso akamenya imigambi Imana imufiteho.

“ Imigambi myiza Yesu wari umfiteho nayimenyeye mu rupfu rwawe. Saa Cyenda Igorogota nibwo umwuka wawe waheze, bakujyana mu gituro ariko icyo nshima ni uko wasize ukoze ibirori mu mutima wanjye.” Ni amwe mu magambo uyu musore agarukaho muri iyi ndirimbo.

Mu kiganiro Danny Mutabazi yagiranye na IYOBOKAMANA, yavuze ko iyi ndirimbo yise ‘Saa Cyenda’ yayikoze biturutse mu ihishurirwa yagize

Yavuze ko yakoze iyi ndirimbo ashaka kugaragaza cyane urukundo rudasanzwe Yesu yakunze abantu, ariko by’umwihariko agaragaza ko kuri iyi saha aribwo yari ageze ku mugambi we mwiza wo kuducungura.

Ati “Ubutumwa burimo ni ubwo kwibutsa abantu urukundo rwa Yesu n’uko yadupfiriye kugirango batibagirwa ngo bareke inzira y’agakiza. Ikindi ni ukuvuga urukundo rwe ngo abatarakizwa bahindukire bakizwe.”

Indirimbo ‘Saa Cyenda’ YA Danny Mutabazi ije ikurikira iyitwa ‘Amarira y’Ibyishimo’ aherutse gusohora mu mezi atanu ashize nayo yakunzwe cyane n’abatari bacye.

Uyu musore avuga ko amashusho y’iyi ndirimbo nshya azasohoka vuba, ndetse anizeza abakunzi b’indirimbo ze ko mu mpera z’uyu mwaka azabagezaho izindi ndirimbo nshya ndetse n’amashusho yazo.

Danny Mutabazi ari mu bahanzi baramya bibarimo

KANDA HANO WUMVE ’SAA CYENDA’ YA DANNY MUTABAZI


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO