Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Danny Mutabazi yahamije ko Korali Siloam ya Kumukenke izamufasha mu gitaramo cyo kumurika Album

Ubwanditsi , 19 March

Umuhanzi Danny Mutabazi, umwe mu bamaze kwigarurira imitima ya benshi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, agiye gushyira hanze album yise “CALVARY” mu gitaramo yatumiyemo Korali Siloam ya ADEPR Kumukenke.

Danny Mutabazi yamenyekanye cyane mu ndirimbo ’Calvary’ yitiriwe uyu muzingo uzaba umurikwa hamwe n’izindi zitandukanye aherutse gushyira ahagaragara.

Zimwe muri izo ndirimbo zirimo iyo yise ‘Ntiwanyihakanye’ ndetse n’iyo yise Binkoze ku Mutima zijyana benshi mu bihe byo kuramya no guhimbaza Imana, kuri ubu akaba ari mu myiteguro yo kumurika album ye ya mbere.

Mu kiganiro na IYOBOKAMANA.COM , Danny Mutabazi yavuze ko ageze kure imyiteguro yo kumurika iyi album yari itegerejwe na benshi.

Yagize ati “Mfite concert ndi gutegura ku itariki ya 02 Kamena 2019, nayise ‘Calvary Album launch’ nkaba narayitiriye indirimbo yanjye yitwa ‘Calvary’ ikaba izabera kuri Dove Hotel ku gisozi.”

Akomeza atangaza ko uyu ari umuzingo ugizwe n’indirimbo zitandukanye z’amashusho kandi yizera adashidikanya ko zizarushaho kunyura abazazireba ndetse n’abazazumva.

Yakomeje yamaze gutangaza ko azafatanya na Korali Siloam ya ADEPR Kumukenke, ndetse akaba akiri kuvugana n’abandi bahanzi bazamufasha, akazabatangaza vuba bidatinze.

Danny Mutabazi ari mu bahanzi bari gukora cyane muri iyi minsi ndetse ari mu bari gutumirwa cyane mu bitaramo n’ibiterane biri gutegurwa hirya no hino mu gihugu.


Korali Siloam ya ADEPR Kumukenke yemeye amakuru ko izafasha Danny Mutabizi mu gitaramo cyo kumurika Album

Korali Siloam yatumiwe mu gitaramo cyo kumurika album ya Danny Mutabazi
Uyu muhanzi afite inzozi zikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Ibi abigarukaho agira ati "Inzozi mfite ni uko ubutumwa ndi gutanga buzagera kure kuko hari isezerano Imana yampaye hari ikintu nabanje kuvugana nayo ngiye guhaguruka, kandi icyo yanyijeje inzozi ni uko izagisohoza."

Zimwe mu ndirimbo z’uyu muhanzi zakunzwe harimo ‘Calvary,’ ‘Binkoze ku mutima,’ ‘Ntiwanyihakanye,’ n’izindi nyinshi.


Umuramyi Danny Mutabazi agiye kumurika album ya mbere


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO