Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Danny Mutabazi na Korali Abakorera Yesu mu bazitabira igitaramo Korali Maranatha izamurikiramo Album

Vincent Nsengiyumva , 2 weeks ago

Korali Maranatha ikorera umurimo w’ivugabutumwa muri ADEPR Paruwasi Rukiri ya Mbere i Remera mu Mujyi wa Kigali, iri gutegura igitaramo gikomeye izamurikiramo Album nshya y’indirimbo zo mu majwi (audio) yatumiyemo abanyempano bakomeye barimo umuramyi Danny Mutabazi na Korali Abakorera Yesu yo muri ADEPR Rukurazo.

Korali Maranatha yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka ‘Urihariye’ na ‘Ibuye rizima’ izakora iki gitaramo ku wa 13 Ukwakira 2019 kuri Paruwasi ya Rukiri ya Mbere aho isanzwe ikorera umurimo w’Imana.

Iki giterane cy’amateka cyo kumurika umuzingo wa Gatatu mu ndirimbo z’amashusho, hazanafatirwamo amashusho y’izi ndirimbo nk’uko Nteziryayo Simeon uyobora iyi korali aheryka kubitangariza Iyobokamana.

Nteziryayo yavuze ko bahishiye byinshi abazitabira iki gitaramo birimo no kuzabaririmbira indirimbo batigeze bumva na rimwe.

Yagize ati “Abazitabira iki gitaramo turabararikira kuzitabira ari benshi kuko tubafitiye agaseke tuzabapfundurira. Tuzabakorera igitaramo cy’amateka cyane ko hari n’indirimbo nshya tuzabaririmbira batarumva na rimwe.”

Mu baramyi batumiwe muri iki gitaramo harimo umuhanzi uri mu bakunzwe cyane, Danny Mutabazi, umaze kwigarurira abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu ndirimbo zinyuranye zirimo; ‘Amarira y’Ibyishimo’, ‘Carvary’, ‘Ntiwanyihakanye’ n’izindi zakunzwe n’abatari bacye.

Hatumiwe kandi na Korali Abakorera Yesu ikorera ivugabutumwa muri ADEPR Rukurazo Kimironko. Ni Korali ifite amateka akomeye dore ko imaze imyaka isaga 20 muri uyu murimo. Yanamenyekanye cyane mu ndirimbo zinyuranye nka ‘Sinzakuvaho’, ‘Yatubambiye amahema’, ‘Aritamurura’ n’izindi zafashije benshi.

Uretse abaririmbyi bazaba bahari, iki giterane kandi kizanitabirwa n’umukozi w’Imana Ev. Dr Byiringiro Samuel uzigisha ijambo ry’Imana.

Korali Maranatha iri gutegura igitaramo gikomeye izanamurikiramo Album nshya


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO