Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Danny Mutabazi agiye kumurika album mu gitaramo gikomeye yatumiyemo Simon Kabera

Ubwanditsi , 2 weeks ago

Umuramyi uri mu bakunzwe cyane muri iyi minsi, Danny Mutabazi, agiye kumurika album ye ya mbere mu gitaramo yatumiyemo abahanzi bakomeye mu muziki uhimbaza Imana mu Rwanda.

Iki gitaramo cyiswe ‘Calvary Album Launch’ kirabera kuri Dove Hotel kuri iki Cyumweru tariki 2 Kamena 2019, kuva saa Munani z’amanywa.

Danny Mutabazi yagitumiyemo abandi bahanzi barimo Papi Clever na Simon Kabera; amakorali ya Siloam ya Kumukenke na Shalom yo muri ADEPR Nyarugenge.

Danny Mutabazi w’imyaka 25, avuga ko iki gitaramo kiri mu byagutse agiye gukorera mu Mujyi wa Kigali nyuma y’ibyazengurutse ibice bitandukanye by’u Rwanda.

Album ye agiye kumurika igizwe n’indirimbo zirindwi z’amashusho. Ni umuzingo ufite umwihariko kuko 80% by’indirimbo ziwugize zivuga ku gaciro k’umusaraba wa Yesu Kirisitu.

Uyu muramyi ukiri muto yatangaje ko yiteguye neza kandi ko yizeye koigitaramo kigenda neza.

Yagize ati “Imyiteguro nyigeze kure, ibijyanye no gusubiramo indirimbo byararangiye. Ubu ndi gusuzuma ibijyanye n’ibyuma. Navuga ko ntegereje umunsi w’igitaramo ngo nishimane n’abakunzi b’umusaraba.’’

Indirimbo yitwa ‘Calvary’ ni yo yazamuye izina rye mu ruhando rw’abakunda umuziki uhimbaza Imana. Ibindi bihangano bye bizwi birimo “Ntiyasinziriye”, “Ntiwanyihakanye”, “Binkoze ku Mutima”, “Ufite uwo mwana” n’iyitwa “Amarira y’Ibyishimo” aheruka gushyira ku mugaragaro.

Igitaramo cyo kumurika album yitiriwe ‘Calvary’ kukinjiramo ni Ubuntu; CD iriho indirimbo izaba igurishwa 5,000Frw.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO