Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Cubaka Justin yateguye ibitaramo azafashwamo n’abahanga muri Jazz

Akayezu Jean de Dieu , 4 weeks ago

Umuhanzi Cubaka Justin ufite ubuhanga buhambaye mu gucuranga gitari yateguye igitaramo yise ‘Westahili Wewe Bwana Gospel Live Jazz’ azafashwamo n’abahanga mu kuramya no guhimbaza Imana mu njyana ya Jazz.

Ibi bitaramo gifite izina mu magambo y’ikinyarwanda rishatse kuvuga ngo ‘Urakwiriye wowe Mwami’, biteganyijwe kuba ku matariki ya 9 Gashyantare 2020, kuri Light Church Kabuga ndetse na 16 Gashyantare 2020 kuri Victory Church Nyakabanda.

Uyu muhanzi yabwiye IYOBOKAMANA ko azafashwa n’abahanga mu muziki wo kuramya Imana ariko by’umwihariko mu njyana y’ubuhanga izwi nka Jazz.

Yakomeje avuga ko “Nzafatanya n’abahanzi b’abahanga kuko burya Imana ikunda ibyiza kandi ni no muri wa murongo wo kugira ngo tuyihe ibyiza by’ubuhanga nk’uko nayo iba yarabiduhaye.”

Mu bahanzi bazamufasha harimo Rachel Uwineza na Sawuti Worship Team bazaririmba ku wa 6 Gashyantare kuri Light Church Kabuga.

Ku wa 16 Gashyantare mu rusengero rwa Victory Church Nyakabanda azafatanya n’abarimo Laurette Uwase na Victory Worship Team.

Cubaka uririmba afashwa kuri gitari na Patrick na David yavuze ko iyi gahunda y’ibitaramo izakomeza aho ateganya nibura kuzenguruka mu nsengero zitandukanye abacurangira uyu muziki w’ubuhanga ariko anasakaza ijambo ry’Imana binyuze mu ndirimbo.

Kwinjira mu bitaramo bya Cubaka Justin ni Ubuntu mu gihe amasaha bizajya bitangiriraho ari I saa kumi z’umugoroba mu kizabera I Kabuga ndetse na saa cyenda mu gitaramo kizabera kuri Victory Church Nyakabanda.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO