Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Cubaka Justin yashyize hanze indirimbo yari amaze imyaka itandatu yanditse

Editorial , 3 weeks ago

Umuhanzi ubifatanya no gucuranga , Cubaka Justin yashyize hanze indirimbo yise ‘Vumilia’, yanditse mu 2014, ahitamo kuyishyira hanze muri ibi bihe Isi yugarijwe n’ibibazo birimo icyorezo cya COVID19 giterwa na Coronavirus.

Indirimbo ‘Vumilia’ ikubiyemo inkuru y’ihumure no kwibutsa abantu kwihanganira ibigeragezo kuko bigiye kurangira bakirinda gucika intege kuko hari umurengezi ariwe Mana yabo.

Mu kiganiro yahaye IYOBOKAMANA, Cubaka Justin yavuze ko yanditse iyi ndirimbo mu 2014, ariko akaba yahisemo kuyishyira hanze muri ibi bihe bikomeye abatuye Isi bari kunyuramo.

Yagize ati “Abantu benshi baba bari mu bibazo bitandukanye, ahantu hose wajya iburyo n’ibumoso ukabura umutabazi. Icyo mbabwira ni uko Imana ariyo yonyine ishobora kubafasha, mbese nta yindi nzira uretse kwiragiza Imana.”

Akomeza avuga yayanditse ashaka guhumuriza abantu no kubabwira ko n’ubwo waba uri guca mu bibazo bikomeye gute hari Imana kandi itanga igisubizo mu gihe gikwiriye.

Ati “Nta muntu uvuka ngo atangire kugenda, buri kintu kigira igihe cyacyo, buri kibazo kibona igisubizo mu gihe cyacyo."

"Wowe komeza wihangane kandi wizere Imana. Ibihe turimo ntabwo byoroshye ariko bihangane Imana niyo ifite igisubizo kandi izadusubiza mu gihe gikwiriye.”

Cubaka Justin yavuze ko iyi ndirimbo iri kuri alubumu ari gutegura yizeye ko azamurika mu mpera z’uyu mwaka cyangwa intangiro za 2021, bitewe n’uko Imana izamushoboza hamwe n’abo bafatanya.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO