Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

CPR yahaye amatorero ubumenyi bw’ibanze bwo gufasha mu gihe cy’ihungabana-Amafoto

Ubwanditsi , 1 month ago

Mu gihe u Rwanda rwitegura kwinjira mu bihe byo kwibuka abanyarwanda bazize genocide yakorewe abatutsi mu 1994, Inama y’amatorero y’Abaporotesitanti mu Rwanda (CPR) biciye mu ishami ry’ubujyanama ku ihungabana ikomeje gahunda yo gufasha amatorero gutegura abazajya bafasha abantu igihe bahuye n’iki kibazo, haba mu gihe cyo kwibuka ndetse no mu gihe umuntu yagize ihungabana biturutse ku zindi mpamvu.

Ni muri urwo rwego kuri uyu 12 Werurwe 2019, mu kigo cy’umuryango w’abasomyi ba Bibiliya hasojwe amahugurwa y’iminsi 2 yahabereye. Aya mahugurwa yitabiriwe n’abantu batandukanye baturutse mu matorero atandukanye yo mu mujyi wa Kigali,bahugurwa ku b’ubumenyi bwo gufasha abantu bahuye n’ihungabana iryo ariryo ryose n’icyaba cyariteye cyose.


Rev. Dr.Samuel Rugambage umunyamabanga mukuru w’inama y’amatorero y’abaporotesitanti mu Rwanda (CPR)

Rev. Dr.Samuel Rugambage umunyamabanga mukuru w’inama y’amatorero y’abaporotesitanti mu Rwanda (CPR) afungura aya mahugurwa yasabye abayitabiriye kwita kunyigisho bazahabwa kandi bakazabikora babikuye ku mutima.

Yagize ati:" Nongere mbasabe, ubu bujyanama mugiye gutanga bw’ isanamitima ku ihungabana mubikore mubikuye ku mutima kandi mu bikunze kuko nugenda ubukora byo kubikora wikiza gusa nta mugisha uzabona”.


Marceline Niwenshuti umwe mu bitabiriye aya mahugurwa

Marceline Niwenshuti umwe mu bitabiriye aya mahugurwa yavuze ko atahanye ubumenyi buhagije ku buryo azafasha abantu bose bazaba bafite ihungabana ariko asaba ko aya mahugurwa yazakomeza kugirango bagire ubumenyi bwisumbuyeho,anavuga ko imbaraga nyinshi azazishyira mu rubyiruko kugirango ategure imiryango y’ejo hazaza.

Nirere Jael akuriye ishami ry’ubujyanama ku isanamitima ry’ihungabana muri mu nama nkuru y’abaporottesitanti mu Rwanda (CPR) yavuze ko bahisemo abanyamatorero kuko nibo bahura n’abantu benshi.


Nirere Jael akuriye ishami ry’ubujyanama ku isanamitima ry’ihungabana muri CPR

Ati:" twayateguye kugirango abazayitabira bahabwe ubumenyi buzabafasha kwita ku bantu bazagira ihungabana mu gihe cyo kwibuka,bazi ibimenyetso n’impamvu zitera ihungabana n’uko uwahungabanye yafashwa.

Inama y’abaporotesitanti mu Rwanda igizwe n’amatorero 21 hamwe n’imiryango ya Gikristo 5, ikaba yita ku bikorwa by’ivugabutumwa ,isanamitima ndetse n’ibindi bifitiye umuryango nyarwanda umumaro nk’uburezi n’ibindi.








Abahuguwe bakurikiranye amasomo banyurwa n’ubumenyi bungutse ku bijyanye n’isanamitima


Banafashe ifoto y’urwibutso


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO