Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Clarisse Karasira yahishuye ko Imana yari yaramubwiye ko azaba icyamamare

Akayezu Jean de Dieu , 1 month ago

Umuhanzikazi Clarisse Karasira umaze kumenyererwa mu ndirimbo zigaruka cyane ku muco Nyarwanda yavuze ko ibyo arimo by’ubuhanzi ari isezerano ry’Imana riri gusohora kuko yari yaramubwiye ko azaba icyamamare.

Clarisse Karasira kuri ubu ufite indirimbo nshya yise ‘Urukundo Ruganze’ yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Ukuboza 2019.

Urukundo ruganze ni indirimbo yashyize hanze ku wa 16 Ukuboza , avuga ko yayikoreye by’umwihariko abakundana ariko bagamije no gukora ubukwe.

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA YA Clarisse Karasira

Mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA TV, yavuze ko yavukiye muri ADEPR ariko nyuma aza kujya muri Eglise Vivante nk’umutu wizera ko mu matorero cyangwa mu madini ari ahantu heza ho kuba kuko umuntu yigiramo byinshi birimo kubana neza no gukiranuka.

Yagize ati “Hari benshi babyitwaza ugasanga bavuga ko batihambiriye ku idini, cyane cyane nk’abakibyiruka. Ariko idini ni nk’umuryango ufasha abantu kwegerana kumwe ijambo ry’Imana rivuga ngo ‘Kubana kwabo kwiza barahugurana kugira ngo bere kugwa mu byaha babone ubugingo.”

Clarisse Karasira yavuze kandi ko burya Imana ivuga kandi isohoza amasezerano kuko ari umugabo wo kubihamya kuko Imana yari yaramubwiye ibyo azageraho byose muri uyu mwaka birimo no kwamamara kandi yabigezeho.

Ati “Ubuzima bwanjye biragoye kubyumvisha umuntu bitabayeho cyangwa utabyizera, buri wese agira ubuzima bwe sinamurenganya ariko ndi umuhamya 100% ko ibintu hafi ya byose mbamo nari mbizi.”

Yakomeje agira ati “Uyu mwaka ujya gutangira hari ibintu byinshi cyane Imana yambwiye kandi narabibonye kimwe ku kindi.”

Yakomeje avuga ko ubuzima bwose yabayemo n’ubu bwo kwamamara yari abizi yarabibwiye n’Imana.

Umuhanzikazi Clarisse Karasira wahoze ari umunyamakuru yinjiye muri muzika ku buryo bweruye mu mpera za 2018, aho indirimbo ye yambere yahereyeho yitwa ‘Gira neza’ kuri ubu imaze kurebwa n’abarenga miliyoni ku rubuga rwa YouTube.

Kugeza ubu amaze gukora indirimbo zose zakunzwe zirimo Giraneza, Rwanda Shima Imana, Ntizagushuke, Komera na Twapfaga iki? n’izindi zakoze ku ndiba y’imitima y’Abanyarwanda batagira ingano bitewe n’ubutumwa bwuje impanuro buzirimo n’injyana inogeye abayumva.

REBA HANO IKIGANIRO CLARISSE KARASIRA YAGIRANYE NA IYOBOKAMANA TV


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO