Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Christus Regnat yasubiyemo indirimbo ‘Kuzwa Iteka’ yakunzwe cyane muri Kiliziya Gatolika

Editorial , 4 months ago

Korali Christus Regnat ibarizwa muri Kiliziya Gatolika, Paruwasi ya Regina Pacis, yasubiyemo indirimbo “Kuzwa Iteka”, indirimbo izwi cyane mu myaka yo hambere by’umwihariko n’abakristo muri Kiliziya Gatolika.

Indirimbo ‘Kuzwa iteka’ igaruka ku gusingiza Imana, Gushengerera ndetse no mu bitambo bya Misa by’umwihariko mu gihe cyo gushima.

Iri mu zikunze kwifashishwa ndetse abantu benshi usanga uretse kuba bayizi neza ariko banayikunda ku rwego rwo hejuru.

Chorale Christus Regnat yahisemo gusubiramo (Remix) iyi ndirimbo kugira ngo ikomeze gufasha Abakrisitu gusingiza Imana yo ikwiye guharirwa ikuzo n’ibisingizo.

Bizimana Jérémie usanzwe ari umuhimbyi, umwarimu w’indirimbo ndetse akanamamaza ibikorwa by’iyi korali yavuze ko kuri bo iyi ndirimbo ari nziza ku buryo yari ikenewe gukorwa neza kugira ngo ikomeze gufasha abantu kwegera Imana.

Yanavuze ko bafite umushinga mugari wo gukora indirimbo nyinshi mu buryo bw’amajwi n’amashusho nk’uko abakunzi babo bahoraga babibasaba.

Indirimbo yakorewe muri The Sound Studio ya Producer Bob mu buryo bw’amajwi n’aho amashusho akorwa na Papa Emile Pro.

Chorale Christus Regnat ni Chorale ibarizwa muri Kiriziya Gatolika muri Paruwasi yitiriwe Umwamikazi w’Amahoro (Regina Pacis) i Remera, Arikidiyosezi ya Kigali.

‘Kuzwa Iteka’ ni indirimbo ya kabiri ya Christus Regnat ikoze muri uyu mwaka dore ko baherukaga gukora iyitwa “Mama Shenge” yagaragayemo Yverry Rugamba na Andy Bumuntu, abahanzi bagezweho muri iyi minsi.

Iyo ndirimbo “Mama Shenge” yishimiwe ku rwego rwo hejuru n’abatari bake nk’uko bigaragara kuri Youtube Channel yabo, aho imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi Magana abiri na makumyabiri mu minsi 29.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO