Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Chorale Gilgal yahishuriye abakunzi bayo ibyo babitegaho mu gitaramo bise "Ni We Soko Live Concert"

Ubwanditsi , 1 week ago

Chorale Gilgal CEP UR Nyarugenge ibarizwa muri Univeriste y’U Rwanda yitwa Kist yateguye igitaramo batumiyemo Pst. Zingirinshuti Michael ndetse n’ayandi matsinda yo kuramya no guhimbaza Imana mu gitaramo bise “Ni we soko Live Concert” giteganyijwe kuri iki cyumweru taliki ya 26 Gicurasi 2019.

Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bwabo, Perezida w’iyi korale yatangarije Irenga.com ko bari mu myiteguro y’iki gitaramo kandi ko kizagenda neza cyane. Yagize ati: “Nibyo koko turi gutegura igitaramo kizaba ku italiki ya 26 uku kwezi kuri AEPR Nyarugenge tuzaba turikumwe n’abavugabutumwa batandukanye nka Pst Zigirinshuti Michael ndetse n’abaririmbyi batandukanye.”

Esron Perezida wa korale Gilgal yanatangarije Irenga.com ko abantu bazaza muri iki gitaramo babahishiye byinshi cyane yaba mu miririmbire ndetse ko abantu bazaza bazitega kumva ijambo ry’Imana bazagezwaho na Past.

Yagize ati: “Ikintu abantu bakwitega muri iki gitaramo cya mbere nukumva ijambo ry’Imana rikaduhembura, ibindi n’imiririmbire myiza ndetse tuzaba dusa neza cyane abantu bazaza bazatungurwa kuko tubahishiye byinshi muri iki gitaramo.”

Aba baririmbyi bamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye nka Yesu Wanciye iki, Humura, Ntituzaceceka n’izindi bahamya ko biteguye gukorera Imana, ndetse bakusa n’ikivi cya bakuru babo bagiye barangiza bakava kuri iri shuri hakagenda hiyongeramo abandi bantu.


Chorale Gilgal yitegura gukora igitaramo

Iki gitaramo cyiswe “Ni we Soko Live concert” giteganyijwe kuri iki cyumweru taliki ya 26 Gicurasi 2019 saa munani, kuri ADEPR Nyarugenge aho kwinjira muri iki gitaramo ari ubuntu. Buretse Gilgal Choir yateguye iki gitaramo izaba irikumwe n’abandi baririmbyi batandukanye nka Chorale Amahoro, Chorale Nazir, Elim Worship Team ndetse n’umuvugabutumwa Past Zigirinshuti Michael.

Chorale Amahoro ya ADEPR Remera izafatanya na Gilgal


Past Zigirinshuti Michael uzaba ari umwigisha w’umunsi


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO