Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Chorale de Kigali yabonye abayobozi bashya bazayiyobora muri Manda y’imyaka ibiri

Ubwanditsi , 4 months ago

Chorale de Kigali imaze kwigarurira imitima y’abakunda indirimbo zihimbaza Imana ziririmbuitse mu buro bwa gihanga yatoye abayobozi bashya, aho Dr Byiringiro Jean Claude yatorewe kuyiyobora imyaka ibiri asimbuye Dr Albert Nzayisenga, wari urangije manda ye.

Aya matora yabaye kuri iki Cyumweru, yasize Dr Byiringiro atowe nka Perezida wa Chorale de Kigali, Rukundo Charles Lwanga, aba Visi Perezida wa Mbere ushinzwe ubutegetsi n’imari, Hodari Jean Claude atorerwa kuba Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe tekiniki n’imyitwarire.

Umunyamabanga Mukuru yabaye Bigango Valentin, Umunyamabanga wungirije aba Utembinema Germaine, Umubitsi mukuru aba Turayishimye Leandre, Umubitsi wungirije aba Mfituwampaye Eristarque, naho abajyanama baba Dr. Mugenzi Dominique Savio na Dr. Albert Nzayisenga.

Nyuma yo gutorwa Dr Jean Claude Byiringiro, usanzwe ari umuganga uvura indwara z’amagufa mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), yatangaje ko ari umwanya ahawe ngo atange umusanzu we mu gukomeza kubaka umuryango wa Chorale de Kigali.

Ati “Nabyakiriye neza, ni inshingano umuntu aba ahawe zo kugira ngo nawe agire umusanzu azana mu kubaka umuryango. Ni umwanya wo kugira ngo nanjye nzane uruhare rwanjye kugira ngo twubake umuryango dukunda twese”.

Dr Byiringiro yongeyeho ko icyo we na komite ye bashyize imbere ari ukubakira ku byagezweho hanyuma bakareba n’indi ntambwe bateza umuryango, bagerageza kuwubaka birenzeho mu buryo bwa tekiniki ndetse no mu myubakire y’umuryango uhamye.

Dr. Byiringiro Jean Claude ni umwe mu baririmbyi b’iyi Chorale bayirambyemo kuko ayimazemo imyaka isaga 20.

Dr. Byiringiro afite ubunararobonye mu buyobozi kuko atari n’ubwa mbere ayoboye Chorale de Kigali.

Ibikorwa byihutirwa iyi komite ishyize imbere harimo gutegura igitaramo cya 2019 cyane cyane bashaka ahantu hagari hazatuma bakira abazakitabira. Iki gitaramo giteganyijwe kuwa 22 Ukuboza 2019.

Chorale de Kigali ubu ifite abanyamuryango bageze ku 140. Muri bo 80% ni urubyiruko. Ubu abanyamuryango barakora ibikorwa byabo buri munsi biteza imbere umuryango. Harimo kwitabira imyitozo yo kuririmba, kuririmba Misa mu maparuwasi atandukanye no kuririmba mu birori baba batumiwemo nka Misa z’ubukwe no mu yindi mihango itandukanye.

Chorale de Kigali imaze kwigarurira imitima y’abakunda indirimbo zihimbaza imana

Chorale de Kigali iri mu makorali amaze imyaka myinshi akora umurimo w’ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo

Aba ni bamwe mu bagizze komite nshya igiye kuyobora iyi korali mu gihe cy’imyaka 2


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO