Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Chili: Abihaye Imana 36 barashinjwa ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina


Yanditswe na     Ubwanditsi
24 July 2018 saa 14:31'

Ubushinjacyaha muri Chili buratangaza ko burimo gukora iperereza ku byaha 36 birebana n’ifata kungufu bishinjwa bamwe mubihaye Imana bo muri Kiliziya Gatolika.

K’umugoroba wo kuri uyu wambere nibwo Ubushinjacyaha bwo muri kiki gihugu bwatangaje ko iryo perereza rijyanye n’izindi raporo 144 z’ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina biregwa abihaye Imana babarirwa mu 158 byakozwe kuva mu mwaka w’2000.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, Umupadiri uzwi cyane muri Chili, yahagaritswe ashinjwa ibyaha byo gufata abagore kungufu.

Papa Fransisiko yemeye mu ntangiriro z’uyu mwaka yakosheje bikomeye mu gusuzugura ibyaha bishingiye ku gitsina byagiye bishinjwa abihaye Imana bo muri Chili, avuga ko ababajwe cyane n’ibyo byaha abihaye Imana bakomeje kwijandikamo.

Mu kwezi gushize Papa yahamagaje abepiskopi Gatolika 34 bo muri Chili i Roma, aho bavuze ko basaba imbabazi kubw’ibyo bashinjwa, ariko kugeza ubu batanu nibo amaze kwemerera imbabazi.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.