Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Cathédrale Notre-Dame de Paris imwe mu miturirwa ikomeye kw’isi yafashwe n’inkongi ikaze y’umuriro (Amafoto)

Ubwanditsi , 15 April

Niyo nyubako isurwa cyane kurenza indi mu Burayi bwose, Kiliziya ya Notre-Dame de Paris iherereye mu mutima w’umurwa mukuru w’u Bufaransa yafashwe n’inkongi ikaze yamaze kwangiza igisenge cyose ndetse n’ibindi bice bitandukanye byayo.

Ahagana 6:50 z’umugoroba nibwo inkongi yafashe Kiliziya Notre-Dame de Paris. Imyotsi yuzuye kirere cyose cyo mu gice cya Paris hagati. Iyi Kiliziya yatangiye kubakwa mu mwaka wa 1163, imirimo yo kuyubaka yarangiye mu mwaka wa 1345. Ni inyubako ibitse amateka menshi y’imyaka hafi igihumbi y’umujyi wa Paris.

Itsinda rishinzwe kuzimya umuriro ryahise ritabara. Kugeza ubu ntiharamenyekana impamvu y’uyu muriro, gusa harakekwa ko waba ufitanye isano n’imirimo yo gusana igice cyo hejuru cy’iyi cathédrale imaze iminsi.

Iyi Cathédrale ifashwe n’inkongi mu gihe Kiliziya Gatolika ku isi yose yatangiye icyumweru gitagatifu kibanziriza umunsi mukuru wa Pasika.

Imibare igaragaza ko nibura iyi nyubako isurwa na ba mukerarugendo miliyoni 13 buri mwaka.









ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO