Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Canada:Umuhanzi Budju Jonathan yasohoye indirimbo yise ‘’Nakupa Sifa’’ atangaza ko akunda u Rwanda bikomeye

Editorial , 4 months ago

Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Jonathan Budju [Son of God], yashyize hanze indirimbo y’amashusho yise Nakupa Sifa ikaba imwe mu ndirimbo ziri kuri album ye arimo gutegura.

Jonathan ukorera umuziki mu gihugu cya Canada ubusanzwe afite inkomoko muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Uyu muhanzi kuri ubu yakoze indirimbo ikubiyemo amashimwe y’ibyo Imana yamukoreye ubwo yabaga mu gihugu cye cy’amavuko ndetse n’uburyo yakomeje kumurinda aho agereye muri Canada.

Iyi ndirimbo yamaze kujya hanze nyuma y’igihe uyu musore ategura amashusho yayo.

Uyu musore afite ubuhamya bukomeye kuko yavukiye muri kongo ahitwa Bunia gusa kubera ibibazo by’intambara yaje guhungira muri Uganda ahoy amaze igihe gito nyuma aza kwimukira muri Canada ari naho abarizwa kugeza ubu.

Mu kiganiro n’itangazamakuru,uyu muhanzi yavuzeko yifuza ko iyi ndirimbo yafasha abantu kwibuka ko bakwiye guha Imana icyubahiro bakayishima ndetse bakayihimbaza iteka.

Uyu musore avuga ko atahwema kuririmbira Imana ngo kuko ari nkacyo gitambo abona yaha Imana kubw’impano y’ubuzima yamuhaye ikamukiza amakuba menshi.Budju ubarizwa mu itorero ryitwa Christ sauveur de Montreal yangiye kuririmba kuva kera akiba muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo,yiukiye muri Uganda akomeza kuririmba ho yabaga muri group yitwa le 24 vieillard yakomeje umuhamagaro wo kuririmba ari naho yatangiriye kuririmba ku giti cye.

Uyu musore kandi ngo bitewe n’ubuzima butandukanye yagiye anyuranye yumva afite umutima wo gufasha abatishoboye n’ababaye aho ndetse yanatangije umuryango ukora ibikorwa by’ubugiraneza witwa Budju Foundation ukaba ufasha abana n’abandi bose babaye.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO