Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Campus Outreach Gospel Concert ya Assiel Mugabe yongerewemo abandi baririmbyi b’abanyagikundiro hamenyekana naho kizabera

Ubwanditsi , 3 months ago

Umuramyi Assiel Mugabe akomeje imyiteguro y’ivugabutumwa rikomeye azakora abinyujije mu gitaramo yise "Campus Outreach Gospel Concert" azakoramu kwezi kwa Werurwe kikazabera muri Salle nini y’ishuri rya IPRC Kigali ahahoze ari Eto Kicukiro.

Nyuma yuko mu minsi yashize yatangaje abahanzi bazamufasha barimo Serge Iyamuremye na Julius Kalimba bamaze kwiyongeraho Itsinda rya New Merodies hamwe n’umuhanga mukuvangavanga imiziki ariwe Dj Spin.

Assiel Mugabe n’umwe mu bahanzi bamaze kubaka izina mu mitima y’abanyarwanda kubwo gukundwa kw’ibihangano bye azwiho nka Uri umwami wanjye,Urera yaririmbanye na Aime Uwimana ,Arangose,Inzira n’izindi nyinshi .

Uyu muhanzi akomeje imyiteguro y’ivugabutumwa azakorera mu gitaramo gikomeye yise ngo ""Campus Outreach Gospel Concert" kizabera hano mu mujyi wa Kigali ku cyumweru cyo kuwa 03 Werurwe 2019 kikazabera muri Salle nini y’ishuri rya IPRC Kigali ahahoze ari Eto Kicukiro.

Abaririmbyi bazafatanya na Assiel Mugabe gususurutsa imbaga y’abazitabira iki gitaramo ni umuramyi Serge Iyamuremye na Julius Kalimba bari batangajwe mbere bakaba bamaze kwiyongeraho Itsinda rya New Merodies rikunzwe na rubanda nyamwinshi hamwe n’umuhanga mukuvangavanga imiziki ya Gikristo ariwe Dj Spin.

Mu kiganiro IYOBOKAMANA.COM twagiranye n’umuramyi Assiel Mugabe yavuzeko iki gitaramo kizajya kiba ngarukamwaka ubu akaba ari ku nshuro ya mbere ateguye iri vugabutumwa mu rwego rwo kugeza ku bantu inkuru nziza ya Kirisito Yesu.

Umuramyi Assiel Mugabe yavuzeko imyiteguro y’igitatramo "Campus Autreach Gospel Concert ayigize kure

Muri aya magamabo Assiel yagize ati:"Ubu dukomeje imyiteguro kandi rwose birimo biragenda neza cyane kuburyo abazitabira iki gitaramo bazanyurwa kuko tuzafatikanya n’abaririmbyi bakunzwe nkuko twabavuze haruguru kandi ndizeza abantu ko bazanyurwa n’iki gitaramo doreko kwinjira muricyo bizaba ari ubuntu birasaba gusa ko umuntu agira ubushake kandi akazazinduka kugira ngo atazabura ibyicaro .

Assiel Mugabe ni umuririmbyi, umucuranzi ndetse akaba n’umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana. Asengera mu Itorero rya Methodiste Libre aho akorera umurimo w’Imana mu itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana. Uretse kuba umuhanzi ni n’Umwarimu muri Kaminuza aho yigisha muri IPRC Kigali ibijyanye n’ubwubatsi.








Itsinda rya New Merodies hamwe n’umuhanga mukuvangavanga imiziki ariwe Dj Spin biyongereye kuri Serge Iyamuremye na Julius Kalimba mubazafatanya na Assiel Mugabe muri "Campus Outreach Gospel Concert"


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO