Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Cadette watandukanye n’umuhanzi Sano Olivier agiye gukora ubukwe n’umuyobozi muri Leta

Editorial , 3 months ago

Uwera Carine [Cadette] watandukanye n’umuhanzi Sano Olivier bari bamaze imyaka itatu mu munyenga w’urukundo, yemeje ko agiye gukora ubukwe n’Umuyobozi muri Leta atifuje gutangaza amazina.

Uyu mukobwa wakanyujijeho nyuma yo gutandukana na Sano Olivier bari barasezeranye byemewe n’amategeko yamaze gukobwa n’umukunzi we mushya mu birori byabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Amakuru yizewe agera ku IYOBOKAMANA ashimangira ko uyu mukunzi musore yatanze inkwano zingano zingana na miliyoni 4Frw.

Cadette avuga ko we n’umukunzi we banogeje umushinga w’ubukwe bwabo buzaba mu mpera za Nyakanga 2020.

Ku bijyanye n’ibivugwa ko atwite inda y’amezi atatu, Cadette yavuze ko atari byo.
Yungamo ati "Kandi sinabihakana bibaye ari byo kuko nkunda abana."

Mu ntangiriro za Kanama 2019 Cadette n’umuhanzi Sano Olivier bihariye urupapuro rwa mbere rw’itangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga. Icyo gihe Sano Olivier yasohoye ingingo icumi yashingiyeho ashyira iherezo ku rukundo rwe na Cadette bari bamaranye imyaka irenga itatu.

Cadette yavuganaga akababaro akavumira ku gahera Sano wamwanze hashize igihe bavuye guhamya isezerano ryabo imbere y’amategeko y’u Rwanda. Ibitekerezo bya benshi byanyujijwe henshi bakomeza Cadette bamubwira ko azabona undi umuhoza amarira.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO