Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Byifashe bite ku munsi wa kabiri wo gusezera kuri Billy Graham bivugwa ko na Trump azaba ahari? - Amafoto


Yanditswe na     Ubwanditsi
27 February 2018 saa 02:11'

Ibihumbi byinshi by’abantu bitabiriye umuhango wo gusezera mu cyubahiro nyakwigendera Rev Billy Graham uzamara iminsi ine (4), kuwa gatanu w’iki cyumweru nibwo imihango yo kumusezeraho bwa nyuma no kumushyingura izasozwa ikaba izitabirwa na Perezida wa Leta Zunze ubumwe za Amerika Donald Trump.

Kuri uyu wa mbere ni bwo imihango yo gusezera kuri Billy Graham yatangiye, aho umurambo we wajyanwe ku nzu Billy Graham yabagamo akiri umusore mu majyaruguru ya Leta ya Calorina ari na ho abantu batangiriye imihango yo kumusezeraho bwa nyuma.

Inzu Billy Graham yabagamo akiri umusore yari iashaje ariko yaravuguruwe kugirango ijye yibutsa abantu amateka y’uwo muvugabutumwa.

Iyi ni yo nzu Billy Graham yabagamo akiri umusore, yaravuguruwe igirwa inzu y’amateka izajya yibutsa abantu aho Billy Graham yatangiriye ubusore bwe

Umurambo we wajyanwe uri mu isanduku yakozwe n’imfungwa. Kuva kuri uyu wa mbere amagana y’abantu b’ingeri zose batangiye kwitabira imihango yo gusezera kuri uyu muvugabutumwa wabaye icyamamare ku isi mu ivugabutumwa ryahinduye imitima ya benshi.

Kuri uyu wa kabiri, umurambo wa nyakwigendera Billy Graham uzabanza ugezwe mu rugo rw’umuryango we hakorerwe imihango yo kumusezeraho,

Nyuma umurambo uzajyanwa ku isomero ryashinzwe na Billy Graham na ho habere imihango yo kumusezeraho.

Kuwa gatatu no kuwa kande umurambo wa nyakwigendera uzajyanwa kuruhukira mu cyubahiro mu nzu mu nzu y’abanyacyubahiro ya Leta zunze Ubumwe za Amerika iherereye i Washngton, DC.

Umuhango nyirizina wo gushyingura mu cyubahiro Rev Billy Graham uzaba kuwa Gatanu, ubere mu majyaruguru ya Carolina witabirwe na Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump ndetse n’abandi banyacyubahiro basaga ibihumbi bibiri bateganyijwe.

Rev Billy Graham azashyingurwa mu nzu yubatswe na se mu mwaka wa 1927. Iyi nzu iherereye hafi y’ifamu ya Billy Graham ikaba iri ni hafi y’ishuri ryubatswe na Billy Graham.

Billy Graham yitabye Imana kuwa kane tariki 22 Gashyantare 2018 afite imyaka 99.

Rev Graham uretse kuba yarabaye umuvugabutumwa w’icyamamare ku isi, yanagiye afasha abanyepolitiki bo ku nzego zo hejuru muri Leta zunze ubumwe za Amerika dore ko yabaye umujyanama w’abaperezida n’abaminisitiri benshi muri Leta zunze ubumwe za Amerika mu bihe bitandukanye.

Yanditse ibitabo 24, birimo icyamenyekanye cyane yanditse mu 1997 yise “Just as I Am”. http://www.iyobokamana.com/amakuru/agezweho/article/ev-billy-graham-yari-muntu-ki-menya-amateka-ye-n-amwe-mu-makosa-ashinjwa

Imihango yo gushyingura nyakwigendera Billy Graham yatangiye kuva kuri uyu mbere

Umurambo wa Billy Graham uzashyingurwa kuwa gatanu w’iki cyumweru


Billy Graham yabaye umujyanama w’abaperezida benshi bayoboye Amerika

Umuvugabutumwa Billy Graham yahinduye ubuzima bwa benshi bakurikiraga ibyigisho bye n’abasomye ibitabo yanditse

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.