Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Byemejwe bidasubiraho ko inyubako z’insengero zigiye kujya zishyura Leta

Ubwanditsi , 12 February

Inyubako z”insengero, kiliziya n’imisigiti zitegetswe gutanga imisoro nk’uko bigenwa n’itegeko rigena inkomoko y’umutungo w’inzego z’ibanze.

Mbere insengero ntabwo zajyaga zishyura iyi misoro, ariko guhera mu mwaka wa 2019 izi nyubako zigomba kwishyura uyu musoro.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe politiki y’ingengo y’imari y’inzego z’ibanze muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Nzayikorera Jonathan avuga ko iyi misoro yagombye kuba yatanzwe muri uyu mwaka.

Yabitangaje mu mahugurwa yahawe abanyamakuru ku bijyanye n’iri tegeko No 75/2018 ryo kuwa 07/09/2018 ritavuzwe rumwe na benshi.
Iri tegeko rigena ko izindi nyubako zirimo n’ insengero zizajya zisora 0.1% by’agaciro kazo (k’inyubako).

Ku bijyanye n’izindi nyubako zisanzwe zirimo izo guturamo n’izo gukoreramo zizajya zishyura iyo misoro(mu buryo bwagenwe), ariko hagendewe ku gaciro kazagenderwaho ku gaciro iyo nzu ifite uyishyize ku isoko.

Aha ufite inzu imwe yo guturamo ntizasora, ariko iya kabiri izajya isora.
Na ho ubutaka buzajya busora hakurikijwe ubuso bwawo.

Inkuru irambuye ni mu kanya….


IBITEKEREZO BYANDITSWE KURIYI NKURU

  • , 13 February 2019 , saa 06:18'

    Icyo yanditse :

    gusora kwinsengero, amaso yacu abonye byinshi pee

  • innocent , 17 February 2019 , saa 03:57'

    Icyo yanditse :

    Nibyo Wenda byaca akajagari kari mugushinga amadini

ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO