Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Byari uburyohe muri Picnic Ev.MC Becky yateguriye inshuti n’abakiriya b’iduka rye ‘House of Sparkles’-AMAFOTO

Ubwanditsi , 1 week ago

Evangeliste MC Becky aherutse gutegurira Picnic inshuti ze ndetse n’abakiriya bahahira imyambaro mu iduka rye rizwi nka House of Sparkles yaranzwe no gusabana ndetse no kwishimana bikomeye.

Iyi Picnic yari yiswe ‘Summer Picnic’ yakorewe ku mazi mu Karere ka Rubavu, kuwa 10 Kanama 2019 aho yitabiriwe n’abagera kuri 28.

Uyu muvugabutumwa MC Becky usanzwe usengera mu itorero rya United Chritian Church i Gikondo, izina rye ryazamuwe cyane n’ubucuruzi bw’imyambaro igezweho, aho afite iduka ryitwa House of Sparkles ryambika benshi mu byamamare.

Mbere yo gukora iyi Picnic n’aba clients be ndetse n’inshuti ze, MC Becky yari yabwiye Iyobokamana ko ifite intego yo gusabana nabo kugirango bamenyane byimbitse.

Bamwe mu baganiriye na Iyobokamana nyuma yo kuva muri iyi picnic batangarije Iyobokamana ko bagiriyeyo ibihe byiza, ndetse ko bahakuye isomo rikomeye ryo kugira umuco wo gusabana.

MC Becky wateguye iyi Picnic yavuze ko yashimishijwe cyane n’uko yageze ku ntego yari afite yo guhura n’abaclients be batari mu kazi ahubwo bari mu busabane.

Yavuze ko bagize ibihe byiza ku buryo nawe byamutunguye, ashimangira ko agomba kuzajya ahora ategura picnic nka ziriya.

Yagize ati “Twagize ibihe byiza byo kunezerwa , kwibwirana, gukina imikino itandukanye , koga, kubyina no gutembera mu mazi. Twasangiye n’amafunguro yok u manywa ndetse n’aya nimugoroba. Twagize ibihe bidasanzwe ku buryo buri wese yabaye nk’uwatunguwe.”

Abitabiriye iyi Picnic batanze ibihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda. Aya mafaranga akaba ariyo yari akubiyemo kubageza ku Gisenyi no kubagarura i Kigali (Transport), amafunguro n’ibinyobwa ndetse no gutemberezwa mu mazi.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO