Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Byamenyekanye ko Serge Iyamuremye na Julius Kalimba bazafasha Assiel Mugabe muri "Campus Autreach Gospel Conert "

Ubwanditsi , 10 January

Umuramyi Assiel Mugabe akomeje imyiteguro y’ivugabutumwa rikomeye azakora abinyujije mu gitaramo yise ngo "Campus Outreach Gospel Concert" kizaba kuwa 3 Werurwe 2019 kikazabera hano mu mujyi wa Kigali aho byamaze kumenyekana ko Serge Iyamuremye na Julius Kalimba bazafatikanya n’uyu mukozi w’Imana.

Assiel Mugabe n’umwe mu bahanzi bamaze kubaka izina mu mitima y’abanyarwanda kubwo gukundwa kw’ibihangano bye azwiho nka Uri umwami wanjye,Urera yaririmbanye na Aime Uwimana ,Arangose,Inzira n’izindi nyinshi .

Uyu muhanzi akomeje imyiteguro y’ivugabutumwa azakorera mu gitaramo gikomeye yise ngo ""Campus Outreach Gospel Concert" kizabera hano mu mujyi wa Kigali ku cyumweru cyo kuwa 03 Werurwe 2019 bikaba byamaze kumenyekana ko azafashwa n’abaririmbyi bagenzi be barimo umuramyi Serge Iyamuremye na Julius Kalimba.

Mu kiganiro IYOBOKAMANA.COM twagiranye n’umuramyi Assiel Mugabe yavuzeko iki gitaramo kizajya kiba ngarukamwaka ubu akaba ari ku nshuro ya mbere ateguye iri vugabutumwa mu rwego rwo kugeza ku bantu inkuru nziza ya Kirisito Yesu.

Umuramyi Assiel Mugabe yavuzeko imyiteguro y’igitatramo "Campus Autreach Gospel Concert ayigize kure

Muri aya magmabo Assiel yagize ati:"Ubu dukomeje imyiteguro kandi rwose birimo biragenda neza cyane kuburyo abazitabira iki gitaramo bazanyurwa kuko tuzafatikanya n’abaririmbyi bakunzwe kandi benshi muribo abo umuntu yaba atangaje ni Serge Iyamuremye hamwe na Julius Kalimba n’andi matsinda nzatangaza mu minsi iri imbere uko iminsi y’igitaramo igenda yegereza.

Assiel Mugabe ni umuririmbyi, umucuranzi ndetse akaba n’umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana. Asengera mu Itorero rya Methodiste Libre aho akorera umurimo w’Imana mu itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana. Uretse kuba umuhanzi ni n’Umwarimu muri Kaminuza aho yigisha muri IPRC Kigali ibijyanye n’ubwubatsi.




ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO