Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Bwa mbere Prosper Nkomezi yashyize hanze amashusho y’indirimbo

Akayezu Jean de Dieu , 2 weeks ago

Umuramyi Prosper Nkomezi uri mu bamaze gukora ku mitima ya benshi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye ‘Nzayivuga’, nyuma y’igihe kinini yari amaze mu muziki abisabwa n’abakunzi b’ibihangano bye.

Uyu muhanzi uri gukora indirimbo ziri kuri alubumu ya kabiri ntabwo yari yarakoze amashusho y’indirimbo ye n’imwe ku mpamvu asobanura ko igihe cyari kitaragera.

Indirimbo ‘Nzayivuga’ iri kuri alubumu ya mbere [Ibasaha Gukora], aho yakozwe mu Ugushyingo 2018.

Amashusho ya ’Nzayivuga’ yasohotse kuri uyu wa 25 Mutarama 2020.

Amajwi yayo yatunganyijwe na Boris afatanyije na Bruce mu gihe amashusho yayo yakozwe n’uwitwa Boux.

Nkomezi utarakunze kugaragara mu mashusho y’indirimbo avuga ko yakomeje kugenda abisabwa n’abantu benshi by’umwihariko abakunda ibihangano bye bifuza ko yajya abaha n’amashusho y’indirimbo ze.

Yashimangiye ko kubw’izo mpamvu muri uyu mwaka wa 2020 ari kimwe mubyo agiye gushyiramo imbaraga agakora amashusho y’indirimbo ze zo kuri alubumu ye ya mbere n’izindi azagenda akora.

Uyu muhanzi aherutse kubwira IYOBOKAMANA ko ari gukora kuri alubumu ye ya kabiri ari nayo iriho indirimbo ye ahurutse gushyira hanze yise ‘Uruhariye’ yakoze ndetse n’iyo ateganya gushyira hanze tariki 10 Gashyantare 2020.

Reba hano amashusho y’indirimbo ’Nzayivuga’


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO