Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Butera Deborah yakoze igitaramo cy’amateka yamurikiyemo album ya mbere-AMAFOTO

Ubwanditsi , 2 weeks ago

Kuri iki Cyumweru tariki ya 26 Gicurasi 2019 saa kumi z’umugoroba ,Umuhanzikazi Deborah Butera wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka ‘Aramfite’ ,’Urankomeza’ n’izindi yashyize ku mugaragaro album ye ya mbere mu gitaramo cyitabiriwe ku rwego rwo hejuru.

Ni igitaramo cyari cyatumiwemo abahanzi bakomeye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana barimo Simon Kabera, Diana Kamugisha, Dorcas Ashimwe, Umuraperikazi The Pink, Umuraperi Bright Karyango, Grace de Jesus n’abandi.

Buri muhanzi wese waririmbye muri iki gitaramo yishimiwe bikomeye ,bigeze ku baraperi barimo The Pink na Bright Karyango biba akarusho .

Umuhanzi Simon Kabera umwe mu bubashywe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, nawe yishimiwe bikomeye ndetse byongera kugaragaraza ko ari umuhanzi wateye intambwe ikomeye mu buryo bwo kubaka no gusana imitima y’abantu cyane ko yananyuzagamo akavuga ijambo ry’Imana.

Simon Kabera yavuze ko Deborah Butera yamubonyemo umuhanzikazi ufite inyota yo gukorera Imana ngo kuko yamugerageje agasanga ishyaka afite ryo gukorera Imana rihamye.

Simon Kabera kandi yatunguranye ku rubyiniro ubwo yasabaga Umuraperi The Pink Kurapa mu ndirimbo ye, yikirizwa n’abandi bahanzi benshi bari baje gushyigikira Deborah Butera.

Abahanzi barimo Brian Blessed, Diana Mucyo, Hubert Mucyo, Nicole Ituze, The Pink,El Max Kagoma k’Imana, Oliver The Legend n’abandi benshi.

Mu kiganiro Deborah Butera yahaye itangazamakuru nyuma y’igitaramo, yavuze ko yabuze icyo yavuga akurikije uko yabonye imigendekere y’igitaramo.

Yanavuze ko yishimira cyane intambwe Imana yamuteje yaba mu mitegurire ndetse n’ibijyanye n’ubwitabire bw’abantu.

Deborah Butera ni umuhanzikazi umaze igihe gito atangiye kuririmba ku giti cye gusa akaba umuhanga mu bijyanye n’amajwi ndetse no kuririmba.

Deborah Butera yaririmbiye abantu batahana akanyamuneza

Abantu bamwishimiye biramurenga asuka amarira

Imiririmbire ya Deborah yahembuyeimitima ya benshi

Ni igitaramo cyaranzzwe no kuramya gukomeye

Umuramyi Kabera Simon nawe yaje gushyigikira Deborah ufite impano idasanzwe yo kuririmba

The Pink yashyizze indirimbo ya Simon muri rap barafatikanya

Umuraperi The Pink nawe yagaragaje ubuhanga bwe mu kurapa indirimbo za Gospel

Diane Kamugishya nawe yaje gushyigikira iyi mpano iri kuzamuka

Grace de Jeesus nawe yataramiye abantu

N’abakuze ntibatanzwe kuza kureba impano idasanzwe ya Deborah

Abantu bitabiriye iki gitaramo ku bwinshi


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO