Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Bosenibamwe Aimee yasabye abanyamadini kudakomeza gushuka abayoboke babo kuko isi yamaze kuzura

Ubwanditsi , 4 February

Umuyobozi Mukuru w’ikigo gishinzwe Igororamuco (NRS),,Bosenibamwe Aimee yasabye abayobozi b’amadini n’amatorero kureka gukomeza gushuka abakristo babo ngo bakomeze babyare buzure isi kandi isi yaramaze kuzura.

Ibi Bosenibamwe Aimee yabivuze mu byumweru bibiri bishize,ubwo yari yitabiriye inama nyunguranabitekerezo ku kibazo cy’ihohoterwa, icyo gihe yari yateguwe na CPR. Iyo nama yamurikiwemo raporo ku ikusanyamakuru ryakorewe mu madini n’amatorero 20 bigize uyu iri huriro. yateguwe na n’ihuriro ry’amatorero y’aba Protestanti mu Rwanda yabaye kuwa Gatanu tariki 18 Mutarama 2018.

Bosenibamwe Aimee yavuzeko kimwe mu bintu byaca ubuzererezi bw’abana harimo kubyara abo abantu bashobora kurera bityo agaruka ku kuvugako abanyamadini bakwiriye guhindura imyumvire ku kijyanye no kutigisha abayoboke babo ibijyanye no kuringaniza urubyaro bitwaje ngo ijambo ry’Imana riravuga ngo mubyare mwororoke mwuzure isi .

Ati:”Abayobozi b’amadini n’amatorero batarabyumva rwose bakwiriye guhindura imyumvire kuko hari abitwaza rya jambo ry’Imana rivuga ngo mubyare mwororoke mwuzure isi . Aha abantu bakwiriye gusobanukirwa ko icyo gihe Imana ibi byo kuzura isi yabibwiraga Adam na Eva kuko nibo bari ku Isi bonyine.

Ati:”None se n’ubu koko isi iracyari Vide? rwose uwihaye Imana wigisha abayoboke be kubyara ubudahagarika, ahereye kuri iri jambo aribeshya kuko isi yamaze kuzura,urebye nk’u Rwanda ubu dufite abaturage basaga miliyoni 13 urumva ko bahagije ku buryo umuntu akwiye kubyara atekereza kuri iyi mibare ndetse n’abanyamadini bagahindura imyumvire”.

Bosenibamwe Aimee yakomeje avugako iyo abantu babyaye abana badashobora kurera baba bari kongerera igihugu ibibazo kuko baba basa n’abari gushyikira ubuzererezi .

Muri aya magambo Bosenibamwe yagize ati :”Uruhare rw’amatorero n’amadini rurakomeye cyane mu guca ubuzererezi kuko abana benshi bazerera babikomora ku bibazo biri mu miryango kandi iyo miryango hafi ya yose ifite amadini ibarizwamo kuko 98% by’Abanyarwanda bafite amadini barimo bityo abayobozi b’amadini turabasaba ko bakwiriye gushyira imbaraga mu kwigisha ijambo ry’Imana ryuje inyigisho zishishikariza amahoro n’ubumwe mu miryango”.

Kugeza ubu mu Rwanda haracyari amadini n’amatorero atarumva ibijyanye no kuringaniza urubyaro bamwe bavuga ko bihabanye n’ijambo ry’Imana ,abandi bakavuga ko amahame agenga imyizerere yabo atabyemera n’izindi mpamvu nyinshi zitangwa.



Bosenibamwe Aimee yabivuze ubwo hari habaye inama nyungurana bitekerezo ku kibazo cy’ihohoterwa yari yateguwe na CPR


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO