Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Bosco Nshuti yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya ’Umutima’ yanditse amaze kwihererana n’Imana -Video

Ubwanditsi , 4 months ago

Bosco Nshuti wamenyekanye mu ndirimbo ’Ibyo ntunze’, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya ’Umutima’ yasohokanye n’amashusho yayo. Ni indirimbo avuga ko yanditse amaze kuganira n’Umwuka w’Imana.

Bosco Nshuti uri mu bahanzi bakunzwe cyane mu muziki wa Gospel, yabwiye Inyarwanda.com dukesha iyi nkuru ko ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo ye nshya yabuhawe n’Umwuka w’Imana. Ni ubutumwa buhumuriza abafite imvune izo ari zo zose. Yagize ati: "Iyi ndirimbo nayanditse Umwuka w’Imana anganirije ampa message ko nabwira abantu bafite imitima ifite imvune izo ari zo zose ko Kristo wenyine ari we wabakiza."

Abajijwe ibindi bikorwa ateganya gukora muri uyu mwaka bijyanye n’umuziki, yahise ateguza abakunzi be igitaramo azakora tariki 22 Nzeli 2019. Ati: "Uyu mwaka ndateganya kwitabira ibitaramo nzatumirwa hari ibihari n’ibindi bizaza nyuma, hanyuma hatagize igihinduka nzakora concert le 22 z’ukwa cyenda."

Twamubabije niba iyi ndirimbo yarayikoze nyuma yo gusinyana amasezerano n’umujyanama we Mugabe Sam, nuko Bosco Nshuti asubiza agira ati: "Iyi ndirimbo nayikoze mbere y’uko mvugana na Sam donc yaje project ziri gukorwa ziri kurangira."

REBA HANO AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ’UMUTIMA’ YA BOSCO NSHUTI:


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO